
Kurumwa n'imbwa ntiwihutire kujya kwa muganga bishobora kugeza ku rupfu
Aug 27, 2024 - 07:48
Mugihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko ibisazi by’imbwa ari indwara ishobora guhitana abantu igihe barumwe n’imbwa ibifite itarakingiwe, hari abanyarwanda bavuga ko batazi ibyo bisazi by’imbwa bakaba basaba ko hakorwa ubukangurambaga bwo gusobanurirwa bihagije.
kwamamaza
Inzobere mu by’ubuvuzi zivuga ko ibisazi by’imbwa ari indwara ikomeye iterwa na virusi yibasira ubwonko bw’umuntu cyangwa izindi nyamaswa zigira amaraso ashyushye, ikandura mu gihe imbwa itarakingiwe irumye umuntu ikamusiga amacandwe yayo mu gikomere, iyo virusi ikirukankira ku bwonko bw’umuntu.
Mbonigaba Jean Bosco, uyobora agashami k’indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, agaragaza ko iyi ndwara ihari mu Rwanda, ndetse ko ifitiwe ubuvuzi.
Ati "iyo ikurumye igushyiramo ubwo burwayi ukaba wagira ibimenyetso by'ibyo bisazi by'imbwa yari irwaye, abarumwa n'imbwa barengaho gato 500 buri mwaka, ubuvuzi burahari mu Rwanda ku rwego rw'ibitaro kuko niho iriya ndwara ishobora gukingirirwa, kugeza ubungubu hari ibikorerwa ku bigo nderabuzima kimwe nuko hari ibyo umuntu yakwikorera".
Nubwo ibisazi by’imbwa ari indwara ishobora guhitana umuntu hari abavuga ko bayifiteho ubumenyi, ibishobora gutuma uwarumwa n’imbwa atabyitaho, aba bagasaba ko bakwigishwa.
Umwe ati "njya numva ngo imbwa ziri kurya abantu zasaze ku mihanda, ntabwo tuzi ibisazi by'imbwa, twumva nk'abaganga babitangaza bakabisobanurira abantu bakatwereka n'ibimenyetso by'imbwa yasaze, kuburyo wahura nayo ukavuga ngo iyi mbwa yasaze".
Undi ati "ibijyanye n'ibisazi by'imbwa uretse kubyumva gutyo ngo umuntu iyo zimuriye apfa amoka nta kindi tuba tubiziho, kugira ubumenyi byaba byiza kuko icyo gihe ubasha kwirinda".
Mbonigaba Jean Bosco yemera ko koko abantu bagifite ubumenyi bucye kuri iyi ndwara ariko ko bakwiye kwihutira kwivuza kuko iyo utinze biganisha kurupfu.
Ati "abantu bafite ubumenyi bucye cyane kuri iki kibazo kuko usanga urumwe n'imbwa yihutira kujya mu bagombozi cyangwa se mu bavuzi ba kinyarwanda ariko ikintu kihutirwa gishobora gukorwa kandi kigabanya ibyago byo kwandura iyi ndwara ni ukoza aho imbwa yarumye dukoresheje amazi meza ariko afite umuvuduko tugashyiraho n'isabune tukabyoza mu gihe cy'iminota 15 bigabanya 90% by'ibyago bya ya virusi itera ibisazi by'imbwa, mu gihe kitarenze umunsi wajya kwa muganga bakagutera urushinge".
"Uba ukeneye kugirango uterwe urushinge hakiri kare kugirango za virusi zibe zitaragera ku bwonko kuko virusi iyo zageze ku bwonko biba byarangiye nta muti nta rukingo ruba rugikora. Umuntu warumwe n'imbwa akurumye nawe wagira ibisazi kuko ya macandwe biba birimo".
Kugaragaza ibimenyetso biba hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu nyuma yo kurumwa n’imbwa, gusa gishobora guhinduka, bikagaragara mu gihe kiri munsi y’icyumweru kugeza ku mwaka urenga. 99% by’abarumwa n’imbwa ku isi barwara ibisazi by’imbwa, igahitana abantu bari hagati yi 26,000 na 55,000. Abapfa bazira iyo ndwara barenga 95% kandi babarizwa muri Afurika na Asia.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


