Kumva nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bituma hari abahohotwra abagabo babo

Hari abagore mu murenge wa Zaza wo mu karere ka Ngoma bavuga ko hari bagenzi babo bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Bashimangira ko ibyo babyitwaza bahohotera abagabo ku buryo hari n’abakubitwa bikaviramo n’urupfu. Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba busaba abagabo bahohoterwa n’abagore babo kujya batinyuka bagatanga ibirego kugira ngo barenganurwe.

kwamamaza

Ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye riha uburenganzira bungana ab'ibiitsina byombi.Gusa hari abagore bumvise nabi uburinganire ndetse n'ijambo bahawe nuko bigatuma babyitwaza bagakandamiza abagabo. Bamwe mu bagabo bibaviramo no kubura ubuzima nk'uko bisobanurwa n'umwe mu bagore bo mu murenge wa Zaza baganiriye n'Isango Star.

Yagize ati: "umugore arifata ugasanga yanze umugabo we, agafata undi! Ni ikibazo ndetse naho dutuye, uwacu biriyo kandi biragaragara. Umugabo yabona ko ugiye kumwica, akaguhunga yagutanze kukubona."

Yongeraho ko" aho dutuye twararebye tubona ari ibintu by'uburozi bashukisha kugira ngo ingo z'abanrunzisenyuke.

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Zaza bashyira mu majwi ubusinzi bwa bamwe mu bagore ko aribwo buri inyuma y'ihohoterwa ribakorerwa. Bavuga ko ibyo babiterwa no kuba barumvise ko bahawe ijambo.

Umwe ati:" akenshi na kenshi hari igihe nk'umugore ajya nko mu kabare nuko agakererwa. Nuko umugabo yataha agatanga umugore mu rugo ugasanga murashyamiranye."

Undi ati:" igihe babahohotera ni nk'igihe yagiye ku muhanda kunywa agacupa ugasanga nk'umugore yamukingiranye."

"akamuhoza ku nkeke kubera rya sindwe ryabo. Wiriwe iyo, ntabwo umugabo umuha gutuza mu rugo."

Abagore bagira inama bagenzi babo bitwaza ijambo bahawe bagahohotera abagabo babo,kububaha kuko baba barabahisemo mu bandi bakabagira abagore.

Umwe yagize ati:" ese kuki utamwubahira icyatumye agukura mu muryango w'iwanyu akakuzana, si uko aba yaragukunze? Kuki ukwiye guhita utekereza ko wamukuraho ngo umwice?!"

Undi ati:" umuntu uhohotera umugabo we namugira inama yo gucisha bugufo akamwubaha uko bikwiye. Turabasaba kujya bumvikana n'abagabo babo nuko babe bamwe nkuko baba ari umwe, barere abana babo, be kujya babereka umuco mubi."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ko bamwe bagore bumvise nabi ihame ry'uburinganire bigatuma bakandagira abagabo babo bakwiye kwikosora bakabubaha.

Gusa anasaba abagabo ko mu gihe bahohotewe bajya batinyuka bagatanga ibirego kugira ngo barenganurwe.

Ati:" umuntu wese uhohotewe agomba kugana inzego zibishinzwe aakabivuga kugira ngo afashwe muri iryo hohoterwa. Ikigaragara ni uko abagabo batinya kubivuga, yenda akeka ngo baramfata nkaho ntari umugabo nyamugabo, hoya! Umugabo nawe ashobora guhura n'ihohoterwa kandi nawe ararengerwa nkuko undi wese yarengerwa. "

Mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu ntara y'Iburasirazuba, imiryango 912 ibana mu makimbirane yahawe ibiganiro biyifasha kuyasohokamo. Naho mu karere ka Ngoma, igera kuri 68 yavuye mu makimbirane.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.

 Oct 11, 2024 - 15:36