Ibyambu bya Ukraine byarashweho, toni 270 000 z’ibinyampeke zirangirika.

Ibitero by’Uburusiya ku byambu bitandukanye bya Ukraine byo ku Nyanja n’imigezi bikomeje kwiyongera, aho mu kwezi kumwe gusa toni 270 000z’ibinyampeke zimaze kwangirika, nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa remezo wa Ukraine, Oleksandre Koubrakov, k’uyu wa gatatu, ku wa 23 Kanama (08) 2023.

kwamamaza

Yifashishije urubuga rwa Facebook, Minisitiri Oleksandre, yagize ati: “muri rusange, toni 270 000 z’binyampeke bimaze kwangirika mu bitero bitandukanye byagabwe mu kwezi ku byambu.”

Yavuze ko ibyo bitero bisa naho biba bigabwe ku bihugu byo muri Africa na Aziya nk’ahugarijwe n’ibura ry’ibiribwa.

Ibitero by’Uburusiya byatangiye nyuma yahoo Uburusiya buvuye mu masezerano yemerera Ukraine kohereza umusaruro wayo ukomoka ku buhinzi muri Nyakanga (07), mu rwego rwo kwihaza mu biribwa ku isi.

Mu ijoro ryakeye, ingabo z’Uburusiya zagabye igitero ku cyambu cya Izmail giherereye kuri Danube, icyambu cyahise kigwa mu nyanja y’umukara [Black Sea/ Mer Noir], aho ingabo za Moscou zikambitse.

Muri iki gitero, toni 13 000 z’ibinyampeke zahise zangirika, nk’uko Minisitiri Oleksandre yabitangaje.

Minisitiri yagize ati:“ububiko bw’inshi bw’ibinyampeke ndetse n’ibyambu byigenga byangiritse, hamwe n’ibikorwa remezo bitwara ibicuruzwa.”

Ku wa kabiri, Uburusiya bwemeje ko bwasenye​​ amato abiri ya gisirikare ya Ukraine yari mu nyanja y’Umukara, iyi ikaba ari imirwano iheruka kubera mu nyanja kuva muri Nyakanga (07)  hagati,  ubwo amasezerano yo kohereza mu mahanga ibinyampeke byo muri Ukraine yashyirwagaho akadomo.

Mu cyumweru gishize, Kiev yari yateguye inzira yo mu nyanja ya “Joseph Schulte”, ubwato bw’imizigo kuva bwagombaga kwinjira muri Turkey. Kubw’ibyago, Uburusiya bwibasiye amato yose  yaba avuye cyangwa ajya ku byambu bigenzurwa na leya ya Kiev.

Mbere yaho, ku ya 13 Kanama (08), Uburusiya bwarashe amasasu yo kuburira ku bwato bw’imizigo bwerekezaga ku cyambu cya Izmail.

 Aug 23, 2023 - 16:51