
Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko amatora ya 2024 yagenze neza
Jul 22, 2024 - 08:26
Ko misiyo y’uburenganzira bwa muntu yatangaje ibyagaragaye mu matora y’umwaka wa 2024, yishimira ko kuva yategurwa kugera asoje byagenze neza, yaba ku matora ya Perezida wa Republika n’amatora y’abadepite.
kwamamaza
Nkuko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu nshingano yo guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’inshingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu matora, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatangaje ibyagaragaye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay'abadepite.
Perezida w’iyi komisiyo Umurungi Providence, ashima ko ibikorwa byagenze neza mu gutegura amatora, mu bikorwa byo kwiyamamaza n’igihe cy’amatora, kuko abakandida biyamamaje mu mutekano, abafite ubumuga boroherezwa mu matora n’ibindi.
Ati "komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu yagenzuye ibyo bikorwa byose mu turere twose aho abakandida bose ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu turere twose tw'igihugu komisiyo yarahageze ahabaga habaye igikorwa cyo kwiyamamaza hagamijwe kugenzura ko ubwo burenganzira bwubahirijwe, komisyo kandi yanakurikiranye ibikorwa byo kwamamaza ku mwanya w'abadepite, ibyo byose komisiyo y'igihugu isanga byarakozwe neza, byarakozwe mu mucyo no mu bwisanzure kandi hari umutekano usesuye".

"Nta mukandida wabangamiwe mu kwiyamamaza kwe, abakandida bahawe umwanya ungana mu itangazamakuru rya leta, bemerewe kumanika ibirango byabo ahabugenewe kandi biyamamarije mu ruhame hirya no hino mu gihugu, inzego z'umutekano zujuje inshingano zazo neza mu buryo bwa kinyamwuga akaba ari ibyo gushimirwa, abageze mu zabukuru, abantu bafite ubumuga, ababyeyi batwite, abafite impinja, abanyantege nke boroherejwe gutora mbere y'abandi, abafite ubumuga bwo kutabona boroherejwe gutora, ibyo ni ibintu mu rwego rw'uburenganzira bwa muntu komisiyo yabonye ari byiza".
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ikomeza ivuga ko abantu batari kuri lisiti y’itora n’abatarabashije kwiyimura, babashije gutora kuko hari benshi ku masite batari ku malisite, ariko isaba komisiyo y’igihugu y’amatora kunoza uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora no gushishikariza abantu kwiyimura hakiri kare.
Perezida Umurungi Providence akomeza agira ati "komisiyo y'igihugu kandi irashima ko abatarabashije kwiyimura ku gihe bemerewe gutorera kuri site z'itora zibegereye nyuma yo kugenzura ko banditse kuri lisiti y'itora bagashyirwa ku mugereka bityo uburenganzira bwo gutora bukaba bwarubahirijwe kuri buri wese, komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu isanga komisiyo y'amatora ikwiye gukomeza kunoza uburyo bw'ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y'itora no gushishikariza abantu kwiyimura hakiri kare kuko kari site z'itora zagaragayeho abantu batari kuri lisiti y'itora kandi bavuga ko biyandikishije cyangwa se biyimuye, komisiyo isanga amatora yo mu mwaka wa 2024 yaragenze neza muri rusange".
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu itangaje ibyagaragaye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abadepite mu gihe komisiyo y’igihugu y’amatora iheruka gutangaza amajwi y’agateganyo y’uwatowe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’amajwi y’agateganyo ku matora y’abadepite.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


