
Kirehe: abaturage barasaba igishanga cya Geranium bakakibyaza umusaruro
Sep 4, 2024 - 08:00
Abaturiye igishanga cya Geranium giherereye mu murenge wa Gahara muri aka karere baravuga ko kimaze igihe gipfa ubusa nyuma y'uko gihawe rwiyemezamirimo. Basaba ko bahabwa iki gishanga bakakibyaza umusaruro aho kugira ngo bakomeze kwicwa n'inzara kandi cyeramo imyaka yose. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bwatangiye kushyira mu bikorwa ubusabe bw’aba baturage.
kwamamaza
Abaturage baturiye igishanga kizwi ku izina rya ‘Geranium’ gifite igice kinini gikora ku kagari ka Nyagasenyi ko mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe, bavuga ko mbere bagihinga iki gishanga bakuragamo ibibatunga n’imiryango yabo ku buryo nta nzara bahuraga nayo.
Ariko nyuma y’uko akarere kagihaye rwiyemezamirimo agahingamo ibyatsi bya Geranium, iki gishanga cyatangiye gupfa ubusa gihinduka indiri y’inyamaswa, bakabifata nko kwangiza ubutaka bwari busanzwe buhingwa.
Baganira n’Isango Star, umwe yagize ati: “abahinzi ba Gahara twari dufite amasambu akora ahantu hari amazi, twarahahingana. Baza bavuga ngo ni igishanga nuko barahadukura ngo hari rwiyemezamirimo uje guhingamo Geranium. Barazihinze ariko nyuma ziza gupfa, ni ahantu h’urukangaga birirwa baragiye inka kandi hakwera amatoni n’amatoni y’ibigori.’

Undi ati: “ubu ng’ubu ni ibikangaga byamezemo! Umuntu yakwibaza niba ari inzoka bashatse kororeramo noneho twe tukicwa n’inzara! Duhora tubivuga, Meya w’Akarere nawe aza aha tukabimubwira.”
“icyo cyamarira ni uko bahinga bakeza nuko bazana mu isoko nanjye ngahaha. Cyangwa najya kubahingira nkabona imibereho.”
Banavuga ko mu gihe ibiribwa byabuze bitari bikwiye ko ubuyobozi burebera ubutaka bukwiye guhingwa bugakomeza gupfa ubusa. Basaba ko babusubizwa bakajya babubyaza umusaruro, niyo bajya batanga ubukodi ariko bagakuramo ibibatunga.
Umwe ati: “tuhahinze hadutunga kuko inzara dufite, hadutunga. Ubu ni urukangaga mrwibereye aho rwose. Turasaba ko wenda bakidushubije nta kibazo twagira.”

Undi ati: “ badusubiza imirima bacu, niba ari n’ipatante natwe tukajya tunayikodesha ahubwo aho kugira ngo twicwe n’inzara. Hakwera ibintu byose …kuko si n’igishanga nyir’izina, twavuga ngo ni imirima y’imibande.”
Nzirabatinya Modeste; Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko icyo gishanga bagikodesha rwiyemezamirimo wahingagamo ibyatsi bakuramo umubavu ariko umwaka ushize bagiranye ibiganiro atangaho hegitari umunani zihabwa abaturage.
Anavuga ko ibiganiro bigikomeje kugira ngo aho adakoresha naho ahatange habyazwe umusaruro.
Ati: “ abaturage bari babigaragaje, natwe twari twabibonye. Twagiraga ngo tukubwire ko umwaka ushize hari hegitari 8 uruganda rwa Geranium rwasubije nuko zigabanwa abaturage b’abakene baturiye hariya, batari bafite ubushobozi badafite naho guhinga. Ntekereza ko rero byatangiye gukorwa, byose tuba tubireba kugira ngo niba uruganda rubona aho rukura ibiti bivamo imibavu ariko n’abaturage dutangire kubafasha. Byatangiye gukorwa rero.”
Ubusanzwe igishanga kizwi ku izina rya Geranium gikomora ku byatsi bahingagamo bivamo imibavu giherereye hagati y’utugari twa Nyagasenyi na Rubimba two mu murenge wa Gahara womu karere ka Kirehe. Abaturage bagaragaza ko mbere bakigihinga nta kibazo cy’inzara bahuraga nacyo kuko bezagamo ibibatunga ndetse bagasagurira n’amasoko. Ariko n’ubu bagisubijwe, bavuga ko ntaho bakongera guhurira n’ikibazo cy’inzara.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


