
Kigali: Bamwe mu baturage babangamiwe n’umwanda wa bagenzi
Sep 23, 2024 - 16:19
Bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi wa Kigali barinubira umunuko baterwa na bamwe bakijya mu ruhame batagiriye isuku imibiri yabo n’imyambaro. Iki kibazo kigaragara mugihe u Rwanda rushyize imbere isuku. Icyakora Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko iki kibazo ndetse bagihagurukiye binyuze mu bukangurambaga.
kwamamaza
Isuku ni kimwe mu birango by’umujyi wa Kigali mu ruhando mpuzamahanga, cyane ko uyu mujyi uheruka gushyirwa muya mbere irangwamo isuku cyane ku mugabane wa Afrika.
Icyakora iyo uganiriye na bamwe mu batuye n’abagenda Kigali bakubwira ko isuku bazi ari iy’ibikorwaremezo, ariko iyo bigeze ku bantu usanga bakibangamirwa na bamwe bagifite umwanda ukabije ku mibiri n’imyambaro yabo.
Bavuga ko bene abo usanga ahateraniye abantu benshi, aho umwuka waho ubangamirwa n’umunuko. Bavuga ko ibi bitagikwiye.
Umwe yabwiye Isango Star, ati: “ bikunda kubaho cyane kuko dukunda kubibona. Usanga nk’umusore amaze icyumweru yambara umupira ntawuhindura, ntawumesa. N’inkweto ze ugasanga ziranuka isazi zigatuma! Nuko akaza mu modoka akatubangamira.”
Undi ati: “ mu isoko bijya bitubaho nk’icyuya kikakunukira kuko ntabwo bakora isuku. Nkatwe tuba twegereye abo bantu biratubangamira cyane.”
“ hano mu mujyi, abo bantu batajya boga barimo. Umuntu akisiga ibintu byinshi bihumura nuko bigahura n’icyuya bikazana umwuka mubi! Uwo muntu aba atubangamiye pe!.”
Emma Claudine NTIRENGANYA; Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yemeza ko umwanda ku bantu ugihari, ariko hakomeje gukorwa ubukangurambaga.
Ati: “ muri iki gihe tugira siporo rusange, muri ibi bihe umuntu aba yagiye ahantu hari abantu benshi… gusenga n’ibiki, hari abantu baba badafite impumuro nziza. Wa muntu akaba yambara neza ariko ntakarabe. Rwose ugasanga umuntu afite umwanda ukabije, ugasanga wambarira hejuru y’umwanda. Turimo tuributsa abanyakigali ko twuzwi nk’igihugu gifite isuku, abanyamahanga nibakwegera, haba mu muhanda nakwegera akubaza asange ufite isuku.”
Ubusanzwe isuku niyo iza ku isonga ahantu hahurirwa n’abantu benshi ariko bikabangamira buri wese iyo hagaragara umuntu ufite umwanda. Abantu benshi barabinenga kandi bavuga ko bidakwiye muri iki gihe abanyarwanda benshi bagaragaza impinduka mu gusirimuka.
@ INGABIRE GINA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


