Abakora imyuga batize mu ishuri barasaba gufashwa kubona impamyabushobozi yabyo

Abakora imyuga batize mu mashuri baravuga ko bagorwa no kuba batagirirwa icyizere n’abo bagiye gusaba akazi bashidikanya ko akazi bashaka batagashoboye nyamara bo bagashoboye, bagasaba ko Leta yabafasha kubona impamyabushobozi yerekana ko ako kazi bagashoboye.

kwamamaza

Bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuga ko n’ubwo hari imyuga bakora neza kandi batarayize bitababuza gutakarizwa icyizere na bamwe mu bakoresha cyane cyane iyo bagiye kubasaba akazi, ni nyuma yuko basabwe kwerekana ikigaragaza ko ibyo basaba gukora babizi neza cyangwa babyize aricyo cyemezo mpamyabushobozi bakakibura.

Umwe yagize ati “hari igihe umuntu agupinga avuga ngo ntwabo wigeze wiga kudoda akagusaba icyemeza ko wigeze wiga kudoda ugasanga ntayo ufite, hari igihe uba ubizi ariko ntabyo wize warabirebye gusa nawe ukabikora”.

Bitewe nuko ngo baba bakeneye gutera intambwe bakava ku rwego rumwe bakajya ku rundi, mu byifuzo byabo barasaba Leta ko yabafasha guhabwa izo mpamyabushobozi kuko byabafasha kugirirwa icyizere.

Mu kiganiro Isango Star yagiranye n’Umuyobozi mukuru w’u rwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro Eng. Umukunzi Paul yavuze ko bafatanyije n’izindi nzego zitandukanye hari gahunda yo gufasha abanyarwanda bakora imyuga batarayize kubona impamyabushobozi binyuze mu kubategurira ibizamini abagaragaje ubwo buhanga bagafashwa.

Ati “turabizi natwe ko hariho abanyarwanda benshi bize umwuga binyuze mu buryo butandukanye Atari ngombwa ko banyura mu ihsuri risanzwe bigeye umwuga ku kazi, barahari benshi, natwe dufite gahunda yo kubafasha, ni gahunda yo kureba abafite ubumenyi dufatanya n’amasendika y’abakozi aho abo bakozi bibumbiye kugirango turebe igihe bize n’ubunararibonye bafite kuri uwo mwuga noneho tukabaha ibizami ababitsinze tukabaha icyangombwa bakoresha mu kazi gatandukanye aho bagasaba hose kandi bakizerwa”.

Ni mugihe uru rwego rwibutsa n’abandi bose bibumbiye mu masendika atandukanye cyangwa bikorera ku giti cyabo bashaka guhabwa impamyabushobozi ko babegera maze bagahabwa gahunda y’uburyo babafasha mu buryo bworoshye kuko ntawuhejwe.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 31, 2023 - 13:24