
Kigali: Bahangayikishijwe n'ibiraro byasenyutse, n' igisigaye nacyo giteza impanuka
Sep 9, 2024 - 16:37
Abaturage bo mu murenge wa Gatenga wo mu karere ka Kicukiro bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibiraro byatwawe n’imvura. Bavuga ko na kimwe kihasigaye gishobora kubateza impanuka cyangwa bakaburiramo ubuzima. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko iki kibazo kizwi kandi mu gihe kitarambiranye kizaba cyasanwe.
kwamamaza
Abaturage bagaragaza ko batewe impungenge n’ikibazo cy’ibiraro byangiritse cyane biturutse ku mazi y’imvura ava mu misozi ya Rebero. Bavuga ko bashobora kugwamo, cyane ko hari n’abaguyemo, bamwe bagapfa. Basaba ko ibyo biraro bakubakwa.
Umwe ati: “abaturage baraza bakagwamo! Hari n’undi mubyeyi wigeze kugwamo, icyo gihe imvura yari yaguye! Unyuramo hasi, nonese ntureba uko inzira imeze?! Nonese aho kugira ngo ukandagire ku kiraro nuko ugwemo, ahubwo ntiwamanukamo hasi mugihe imvura itaragwa, nuko ukazamuka, ukabona kwambuka!”
Undi ati: “haciye umunyonzi nuko yikubitamo! Ikibazo kirakomeye cyane kuko buri munsi iki kiraro giteza ibibazo. Hari amatungo yagiyemo imvura iri kugwa nuko irayatembaga! Umukecuru yaguyemo afite n’icupa ry’inzoga nuko amazi aramutembana amwicira epfo iriya! Mbese ni impanuka nyinshi zibera aha hantu!”

Hari kandi n’abantu bagira isereri batinya kuhambuka bakoresheje icyo kiraro kubera gitinya kuba bahakorera impanuka.
Iruhande rw’ibi, abaturage bavuga ko n’imiterere yabo ituma n’ubutaka buhagendera kuko buhora butenguka, cyane mu gihe cy’imvura.

Nimugihe iyi nzira isa n’ibagore ariyo bafite ya bugufi banyuramo. Umuturage umwe ati: “ umuntu aba afite ubwoba, turiyeranja tukagenda gahoro ariko tukahanyura.”
Icyakora ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko mu gihe cya vuba bugiye gukora ibyo biraro kugirango imvura nigwa bitazateza ikibazo abaturage.
Emma Claudine Ntirenganya; umuvugizi w’umujyi wa Kigali, yagize ati: “ turakizi, byarangiritse no mu minsi yashize hari imodoka yahanyuze gisa naho kigwamo! Ariko iki kibazo ubuyobozi burakizi, buri no kugikurikirana, burimo kureba uko ibyo biraro byasanwa mugihe kitarambiranye.”
Nubwo adatangaza igihe nyirizina imirimo yo gukora ibi biraro izatangira, Ntirenganya avuga ko “ariko natwe turabibona ko imvura irimo kuza kandi igihe cy’imvura aba ari ibibazo, ubwo rero ibyo byose tugomba kubyitaho tukabizirikana kugira ngo tubishyire mu bikorwa.”
“niyo hashyirwa ibiraro bisanzwe by’ibiti, ni ukuvuga ngo bizasimburwa mu gihe kitarambiranye kuko gahunda dufite ni ugukomeza kubaka Kigali icyeye kandi tukagerageza kujyana ahantu hose imihanda myiza n’ibiraro bikomeye ku buryo bushoboka.”
Abaturage bo muri aka gace kandi bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’umuhanda wangiritse urimo n’ivumbi. Nkuko ahandi hubakwa imihanda ya kaburimbo, nabo bifuza ko bakubakirwa uwo muhanda.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


