U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane muri Afurika no ku wa 54 kw'Isi mu kurwanya ruswa

Raporo nshya y’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, (Transparency International), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 54 kw'Isi, aho u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya ibiri ugereranyije n’umwaka ushize kuko rwari ku mwanya wa 52.

kwamamaza

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane muri Afurika no ku wa 54 ku isi mu kurwanya ruswa aho rufite amanota 51%, ku gipimo kigaragaza uko ruswa yifashe kw'isi kizwi nka “Corruption perception index” cyakozwe n'umuryango urwanya ruswa n'akarengane ku Isi.

Ni ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa kabiri, aho ababukoze basesenguye ruswa mu nzego za leta z’ibihugu 180 byo kw'Isi yose.

Hon. Mukama Abbas, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa avuga ko uyu mwanya u Rwanda rutawishimiye, ndetse ko hagiye kwigirwa ku bindi bihugu by’Afurika biza mu myanya y’imbere.

Yagize ati "muri 2018 twari dufite 56, kuba tumanuka tukagera muri 51 ntabwo bidushimishije, tugiye kwicarana n'inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu gihugu turebe impamvu yaba ari iyihe,kwiga ni byiza hamwe n'ingamba zashyizweho mu gihugu cyacu zo kurwanya ruswa, tuzasaba inzego zidukuriye ko twasura ibihugu byambere tukareba imirongo bagenderaho ituma babona amanota yambere".     

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda yatanze inama ku buryo bwakoreshwa mu guhashya ruswa cyane mu nzego zo hejuru.

Yagize ati "ibi bintu byo kudatanga imbabazi ni bareke tubikure mu magambo tubishyire mu bikorwa, uko abantu baba bake niko ruswa ikwiriye kuba inagabanuka ariko turacyanga kwiteranya, abayobozi bazi ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agira imbabazi, agakora ibintu babimubaza ati ndapfukamye nyakubahwa Perezida wa Repubulika nsabye imbabazi, ikosa ntabwo uba warikoreye Perezida gusa uba warikoye n'abanyarwanda".  

Kw'isi igihugu cya Denmark nicyo kiza ku mwanya wa 1, naho muri Afurika ibirwa bya Seychelle birayoboye mu kurwanya ruswa n'amanota 70%, Botswana ni iya kabiri n'amanota 60%, Cap Verd iza ku mwanya wa gatatu n'amanota 60%, u Rwanda rugakurikiraho ku mwanya wa kane n'amanota 51%.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Feb 1, 2023 - 08:07