Kigali: Abanyonzi bakorera Karuruma - Gashyushya barinubira kwirukanwa mu muhanda

Abanyonzi batwara abantu ku magare mu duce twa Karuruma- Gashyushya barinubira ko inzego zitandukanye zibakura mu muhanda ngo ntibakoreremo kubera ko umuhanda ari muto. Bavuiga ko ibyo bibangamiye imikorere yabo kandi aribyo bitunze imiryango yabo. Umujyi wa Kigali uvuga ko impamvu bakurwa mu muhanda kubera ko bafunga umuhanda bagatera impanuka.

kwamamaza

Bamwe mu batwara abagenzi ku magare bavuga ko kuvanwa mu muhanda wa karuruma-gashyushya ngo ni uko ari muto bibabangamiye kuko ariho bakura imibereho batagiye mu ngeso mbi nk’ubujura.

Umwe mu banyonzi yabwiye Isango Star ko "usanga batwirukana hano, nk'inkeragutabara zitubwira ngo umuhanda ni muto, ngo tujye guparika ku isoko.  Urumva nyine imbogamizi zirahari kuko hano niho twakuraga abagenzi. Ubwo rero kujya hariya ku isoko kandi naho ni hatoya ntitwahakwirwa."

Undi ati: " imbogamizi zirahari kuko nk'iyo umugenzi aje namutoresha bahita banyirukana nuko simbe nkimutwaye."

Bavuga ko impamvu birukana ari uko aribo boroshye kwirukana kandi bibica mu bwonko! icyakora Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko buzi iby'iki kibazo ariko bugasaba ko bajya bakorera ahemewe bakareka gufunga umuhanda kugirango badateza impanuka.

Emma Claudine NTIRENGANYA; umuvugizi w’umujyi wa Kigali, yagize ati: 'Hariya ugeze ahantu uzamuka ujya Jali hari ahantu abanyonzi ndetse n'abamotari baparika kuri uriya muhanda w'ibitaka  ukinjira muri kaburimbo. Noneho ugasanga kuri uriya muhanda w'ibitaka bawufunze kandi ntabwo ari ahantu hanini wavuga ko hari pariking y'amagare n'abamotari; ni ahantu imodoka zigomba kubisikanira zinjira mu muhanda , zimwe zizamuka izindi ziwuvamo nuko bakahafunga.'

" hariya hantu rero niho abanyinzi bari kwirukanwa, hamwe n'abamotari kugira ngo bahave kuko ntabwo nari muri parking. ikindi gufunga injzira ahantu hamanuka kuriya biteza umutekano muke, biteza impanuka. ikindi gikomeye ni uko bakomeza gukora bakarenza ya amasaha yashyizweho kuko ubundi bagomba gukora kugeza saa kumi n'ebyiri."

Si ubwa mbere abanyonzi bataka kurenganwa, dore ko ngo amasaha y’umugoroba batabasha gukora kuko itegeko ribasaba kuva mu muhanda saa kumi n’ebyiri, ndetse  bakanakunda gufata  amagare yabo igihe bahetse imizigo.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Oct 23, 2024 - 10:40