Kayonza: Gushyiraho iguriro ry’amagi byakemuye ikibazo cy’imirire mibi

Iguriro ry’amagi ryashyizweho n’ubuyobozi bw’aka karere hamwe n'abafatanyabikorwa bako ryitezweho kuba igisubizo ku bakeneraga amagi yo kurya mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana bato n'abakuze. Ubuyobozi bw’Akarere bunavuga ko ari igisubizo no ku borozi b'inkoko z'amagi baburaga aho bayagurisha.

kwamamaza

Ku bufatanye n'umushinga Orora wihaze, mu karere ka Kayonza hashyizweho , iguriro ry'amagi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi haba mu bana bato n'abakuze.

Ubuyobozi buvuga ko barishyizeho kugira ngo bafashe abantu kubona aho bakura amagi yo kurya hafi ndetse no gufasha aborozi b'inkoko z'amagi kubona isoko nk'uko bakomeje kujya babisaba.

Harerimana Jean Damascene; umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, yagize ati: “uretse kuba ari uruhare runini mu kurwanya igwingira ry’abana, ariko amagi akenerwa n’abakuru. Ikindi birafasha kugira ngo abayakeneye bajye bayabona hafi, ubwo ndavuga nk’abaturiye hano mu mujyi wa Kayonza. Hanyuma biranafasha aborozi b’inkoko kubona isoko ry’amagi aturuka ku nkoko boroye.”

Ku rundi ruhande, aborozi b'inkoko z'amagi bo mu turere twa Kayonza na Ngoma  bavuga ko ubworozi bw'inkoko z'amagi bwabafashije gutera imbere. Bemeza ko kuba begerejwe isoko ryayo bizatuma barushaho gutera imbere ariko bagashishikariza buri mu muntu kugira umuco wo kurya amagi kuko agira akamaro mu buzima, yaba ku bana bato ndetse n'abakuze.

Umwe ati: “inama nabagira ni uko amagi adahenda kandi agira akamaro mu buzima bw’umuntu. Amafaranga 100 cyangwa 150 ubona igi. Nta nubwo ikibazo cyane ari ubukene ahubwo ni uko bataramenya akamaro k’amagi. Kuko usanga kenshi bahata abana amandazi kandi amafaranga yagura irindazi yagura n’igi kandi igi niryo rifite akamaro kurusha irindazi.”

“ icyo basabwa ni ukumva neza ko igi ariryo rifite akamaro kurusha amandazi.”

Undi ati: “abashakashatsi b’abahanga mu kugenzura ibiryo turya, amagi afite intungamubiri zikomeyeb cyane kuburyo usanga intungamubiri ziboneka mu magi cyangwa inyama, amagi yo afite amaproteine menshi. Abantu bakuru bitabira kurya amagi ndetse cyane ugereranyije nuko mu bihe byatambutse byari bimeze. Mu Rwanda, amagi atangiye kugenda yumvikana, ntabwo acyitirirwa ko ari ay’abazungu cyangwa abakire  gusa.”

“ korora inkoko mbona bitanga umusaruro wihuse urebye uburyo zishobora gutera amagi ashobora guhaza abantu benshi.”

Mu myaka itanu ishize,igwingira ry'abana bato mu karere ka Kayonza ryavuye kuri 43% rigera kuri 28%. Ni mu gihe intego y'igihugu ari uko mu 2024, igwingira ry'abana bato rigomba kutarenga 19%.

Akarere ka Kayonza kavuga ko iguriro ry'amagi ryashyizweho ku bufatanye n'umushinga Orora wihaze n'umufatanyabikorwa ABUSOL, rizunganira izindi gahunda zihari zo kugabanya igwingira mu bana bato, maze bakagera ku ntego igihugu kihaye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Dec 21, 2023 - 08:22