
Kayonza: GALS umuvuno wo gucyemura amakimbirane mu ngo
Jun 24, 2024 - 09:58
Mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango, binyuze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, akarere ka Kayonza karimo kwifashisha gahunda ya GALS (Gender Action Learning System) imaze gufasha imiryango 8000 kuva mu makimbirane, aya yaterwaga no guhishanya imitungo hagati y’abashakanye ndetse no kuvunishanya imirimo yo mu rugo.
kwamamaza
GALS (Gender Action Learning System) ni uburyo bwo gufasha imiryango ibana mu makimbirane gucengerwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ariko hifashishijwe uburyo bw’ibishushanyo. Ubu buryo nibwo bwafashije umuryango wa Ntirimeninda Pascal na Nyirahabineza Odette bo mu kagari ka Juru umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, kumva ko gukorera hamwe aribyo bituma umuryango utera imbere, mu gihe mbere umugore yavunishaga umugabo imirimo yo mu rugo ibyo bigakurura amakimbirane.
Ntirimeninda Pascal ati "yaramvunishaga burya kugirango uture ubwatsi nugaruka bwa bwatsi abe ari wowe uza kubuha amatungo amakimbirane ntiyabura, akimara kujya mu mushinga KIIWP agahura na GALS akiga zino nyigisho aho azigiye nibwo nabonye hari ibyo mfashwamo ariko ubu nezezwa no kugenda ngasanga ubwatsi natuye yabuhaye amatungo".
Nyirahabineza Odette ati "ikintu cya mbere nigayaho uyu mugabo wanjye yakoraga ibintu byose akamfasha ariko njye sinavomaga, sinabaga nakwasa urukwi mu gihe umugabo adahari nkongeraho no kudaha amatungo ubwatsi kandi yanabwahiye, iby'amatungo ntibyandebaga ariko nyuma yo kwiga izi nyigisho ubu vuba aha namuguriye inkweto z'ibihumbi 20, harimo guhinduka".
Ku rundi ruhande, mu genzi wabo Kampororo Esperance nawe wo mu karere ka Kayonza umurenge wa Gahini akagari ka Kahi, avuga ko amasomo yahawe muri GALS yatumye ahagarika ingeso mbi yo guhisha umugabo imitungo, ibintu yiyemerera ko byakururaga amakimbirane mu rugo rwabo none ngo babanye neza.
Ati "njyewe nari mfite imitungo myinshi mpisha umugabo wanjye, namuhishaga imitungo nkamwereka ko nta kintu mfite kandi ibintu mbifite mbishyira mu gasozi ntabimenye, tumaze kwiga izi nyigisho naratsinzwe cyane numva nabaye igisambo, numva nabaye umugore mubi numva ndanasebye biba ngombwa ko ya mitungo nyizana".
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko gahunda ya GALS ibafasha kubanisha neza imiryango binyuze mu nyigisho zitandukanye zituma iva mu makimbirane, bityo ngo mu rwego rwo gutuma igera mu mirenge yose y’aka karere, ngo babanje guhugura abafashamyumvire bazajya gutangamo inyigisho.
Ati "GALS ni imwe muri gahunda y'akarere kuko ni umushinga wa KIIWP, twanashyize imbaraga kubanza gufasha bariya bantu bashobora kuba babikora neza, iriya gahunda izakomeza, twari twagiye dukora umurenge ku murenge ariko gahunda dufite nuko nibura bariya bafashamyumvire bose bazagenda bigishwa kuburyo iriya gahunda ibasha kugera ku baturage benshi".
Gahunda ya GALS yashyizweho n’umushinga KIIWP wa Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigega mpuzamahanga IFAD, mu karere ka Kayonza yahuguye imiryango 8000 yabanaga mu makimbirane ibasha kuyavamo, iyi ikaba yari ibumbiye mu matsinda 240 ndetse inafashwa kwiteza imbere. Muri iyo miryango, imwe itari yarasezeranye imbere y’amategeko nayo yahise ibikora.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star KAYONZA
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


