Kayonza: Abacururiza hejuru y'isoko rya Kabarondo baratabaza 

Hari abacuruzi bo mu isoko rishya rya Kabarondo bavuga ko bahangakishijwe n’aho bashyizwe hejuru y’isoko hadatwikiriye. Bagaragaza ko izuba ribarembeje hamwe n’ibicuruzwa byabo, mu gihe babujijwe kwitwikira imitaka n’amashitingi. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko bahashyizwe by’agateganyo kuko bagiye kubakirwa aho bazimurirwa hafi y’isoko rishya rya Kabarondo.

kwamamaza

Abagaragaza aka kababaro ni abacuruzi b’inkweto za bodaboda mu isoko rishya rya Kabarondo ryo mu karere ka Kayonza. Bavuga ko bakuwe i Rusera bazanwa muri iryo soko rishya ariko babanza guhabwa ibibanza muri itaje ya gatatu.

Gusa abacuruzi baje kuhimurwa bashyirwa hejuru y’inyubako y’isoko, ahantu habangamiye ubuzima bwabo kuko izuba ryirirwa ribakira ndetse n’imvura ishobora kuzabanyagira, cyane ko ntawemerewe kwitwikira umutaka cyangwa shitingi.

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ …kubera izuba ryinshi, njye naravuze ngo aho kugira ngo bashyire hejuru y’ibati bansubiza I Rusera. I Rusera naracuruzaga nashyizeho na shitingi yanjye nuko nkumva ibintu nta kibazo.”

Undi ati: “izuba rirarasa rikaturengeraho. Kwitwikira batubwiyeko tutemerewe gushyiraho imitaka, ngo abantu bari hanze batatubona. Bigaragaza ko niba batubuza ngo tutagaragaza imitaka hanze ni uko turi hano mu buryo butazwi.”

“biratubabaje kubona baturobanura mu bandi bacuruzi akaba ari twe baza kujugunya aha, hatagera abakiliya.”

“izuba riraturembeje, reba ukuntu tumeze! Tumeze nk’abarwayi.”

“Imvura izagwa ntituzabona aho twugama, ariko hasi wanamanikaga n’ishitingi ariko natwe ubu ntibitworoheye.”

Aba bacuruzi bo mu isoko rishya rya Kabarondo barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kuza kureba agahinda batewe n’aho bashyizwe bavuga ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse hanatuma ibicuruzwa byabo byangirika.

Umwe yagize ati: “turasaba akarere ka Kayonza kugira ngo nibura kaze karebe ombogamizi dufite nuko baturenganure.”

Undi ati: “ni ukutuvuganira. Ni ukudukura aha hantu kuko si heza.”

Ku rundi ruhande, Nyemazi John Bosco; umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko abo bacuruzi babaye bashyizwe aho mu buryo bw’agateganyo kuko hagiye kubakwa irindi soko iruhande rw’iryo, kugira ngo bazabimuriremo.

Yagize ati: “turishimira ririya soko rya Kabarondo kuko ryafashije abaturage ba Kabarondo. Abacuruzi barigiyemo, hari ibicuruzwa bimwe na bimwe bisabwa ko byakabaye bifite ahantu hihariye. Uyu munsi mu muhigo w’Akarere dufite umuhigo wo kuzubaka Hangari cyangwa irindi soko, aho ubundi bwoko bw’ibicuruzwa buzasubira muri ryo soko. Icyo twakwizeza abaturage ni uko n’iriya gahunda yo gushyiraho irindi soko kugira ngo ryunganire ririya soko rya kijyambere ryubatswe Kabarondo.”

Ikindi kibabaza abacururiza inkweto za boda boda hejuru y’isoko rishya rya Kabarondo ni uko babuzwa kwegera ibikuta by’aho hantu kugira ngo abantu bari hasi bababone baze kugura ibyo bacuruza.

Bavuga ko uko gukumirwa kugaragaza ko ubuyobozi budashaka ko bacuruza kandi batanga imisoro nk’abandi bacuruzi.

@Djamali habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Sep 19, 2024 - 15:23