
Kayonza: Ababyeyi bigishijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ( Amafoto)
Oct 2, 2025 - 16:32
Mu murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, habereye ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire n’imigirire y’abaturage ku bibazo muzi bitera imirire mibi n’igwingira mu bana. Ababyeyi bibukijwe akamaro ko kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe, nk'igihe cy’ingenzi ku mikurire no ku buzima bwe bw’igihe kirekire.
kwamamaza
Ababyeyi baneretswe uko bategurira no kugaburira abana indyo yuzuye, ndetse banapima imikurire yabo kugira ngo uwo basanganye ikibazo akurikiranwe hakiri kare. Ni mu gihe abana banahawe ibinini bya vitamini n’iby’inzoka bigamije kubarinda indwara zishobora gutuma badakura neza.
Ku rundi ruhande, ababyeyi bakunze kugaragaza ko ikibazo cy'imyimvire ikiri hasi ari kumwe mu bituma abana babo bagwingira, cyane ko hari abagwingira cyangwa bakagira imirire mibi kandi bafite ubushobozi.
Kugeza ubu, imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko mu bana ijana, 33 muri bo bagifite igwingira. Ibi kandi binashimangirwa n'ikigo cyo muri Amerika kigaragaza ko mu bushakashatsi bakoze kuva muri 2022 kigeza muri 2024, abana bagwingiye bavuye kuri 33.1% bakagera kuri 21.7%.
Ababyeyi basabwa kenshi guhora bashyira imbere imirire iboneye, bakamenya ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kugabanya imirire mibi n’igwingira.







kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


