Huye: Arasaba kurenganurwa nyuma yo kumugazwa n'inkoni za Gitifu w'akagari na DASSO

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ruhashya, Umusaza w'imyaka 60 arasaba ubutabera avuga ko yabuze mu gihe kingana n'umwaka nyuma yo gukubitwa na Gitifu w'akagari afatanyije na Dasso bamuhora kutarara irondo bikamuviramo ubumuga bw'ingingo z'amaguru n'amaboko.

kwamamaza

Nizeyimana Anicet, ari kwinjira mu zabukuru kuko afite imyaka 60 y'amavuko. Atuye mu Murenge wa Ruhashya mu Kagari ka Rugogwe, mu Mudugudu w'Umurambi.

Avuga ko afite ubumuga bw'ingingo bwatewe n'inkoni yakubiswe n'uwari Gitifu w'Akagari ka Rugogwe witwa Nsanzimana Alexis, afatanyije na DASSO witwa Cyubahiro Bernard ukorera ku biro by'uyu Murenge wa Ruhashya.

Arasaba kurenganurwa kuko ngo umwaka ushize yarabuze ubutabera ahubwo asiragizwa.

Abaturage babonye ikubitwa ry'uyu musaza n'akarengane yahuye nako, bavuga ko ibikorwa na bamwe muri ba Gitifu b'utugari byo kuyoboza abaturage inkoni bidakwiye kandi ngo uwamugajwe akwiye kurenganurwa.

Umwe ati "nk'ubuyobozi bwamuha ubutabera, n'uwamukubise yibereye ahongaho ubona nta kintu bimubwiye kandi n'ubundi aracyakomeje kugenda ahohotera abaturage, nanjye yarampohoteye".  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhashya wahoze ari umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza mu karere ka Huye, Mutabaruka Jean Baptiste avuga ko ikibazo cy'uyu musaza yakimenye akihagera mu kugiha umurongo cyoherezwa mu nkiko, ngo zifate umwanzuro nabo bazashyira mu bikorwa nk'ubuyobozi.

Ati "ni ibintu bimaze igihe kinini, byabaye ntaragera muri uyu murenge, ikiriho nuko uyu muturage yareze bariya bakozi mu rukiko baraburanye ni ugutegereza imyanzuro y'urukiko, ni ukwihangana inzira y'urukiko yarangira akaba yasaba ko urubanza turumurangiriza igihe azaba yatsinze".    

Aha muri Ruhashya, abaturage bagaragaza ko gukubitwa na bamwe mu bayobozi bitari ibyabaye kuri uyu musaza gusa kuko ngo bisa n'ibyabaye umuco kuri ba Gitifu b'utugari ahanini bitwaza ko uyu murenge uri kure y'akarere bagahohotera abaturage uko bishakiye kandi uwakubiswe yatanga amakuru agahohoterwa.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Nov 15, 2023 - 16:00