Kaminuza zo muri Afurika y'Iburasirazuba zigiye gufatanya n'abatanga akazi gufasha abanyeshuri kwiga ibikenewe

Inama nkuru ya za kaminuza zo muri Afrika y’Iburasirazuba (IUCEAC) yatangije inama ya 13 ihuza abantu batandukanye baturuka muri za kaminuza n’amashuri makuru, abashakashatsi, inganda n’abandi hagamijwe kureba uburyo abanyeshuri bajya barangiza muri za kaminuza bakajya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije bukenewe n’abatanga akazi.

kwamamaza

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 13, iri kurebera hamwe ubufatanye bwa za kaminuza n’amashuri makuru muri Afrika y’Iburasirazuba n’abafite inganda batanga n’akazi mu gufatanya mu gutanga amasomo abanyeshuri bakeneye.

Dr. Edward Kadozi umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza (HEC) yavuze ko ibi bizafasha no mu guhanga udushya.

Ati "bizazana udushya ariko udushya duhanga imirimo, utwo dushya kugirango bibe nuko kaminuza zo muri Afurika y'Iburasirazuba bikorana n'abikorera kugirango bakorane hagati yabo bubake ubushobozi bw'abanyeshuri bari muri za kaminuza kugirango bagire ubushobozi buhanga udushya, twa dushya dukemure ibibazo by'abaturage". 

Prof. Callixte Kabera, Umuyobozi wa East African University Rwanda yavuze ko ubwo bufatanye ari ngombwa kuko bibyara umusaruro mu gihe haba habayeho gufatanya muri kaminuza ndetse n’abakoresha.

Ati "ubwo bufatanye butuma ibyo umunyeshuri yaboneye mu ishuri abona n'umwanya wo kubishyira mu bikorwa igihe agiye gukorera mu bakoresha ari nabo bafite ibyo bazi gukora neza ibyo bibyara umusaruro ufatika".     

Dr. Gaspard Banyankimbona, umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama nkuru ya za kaminuza zo muri Afrika y’Iburasirazuba Inte-Univesity Council for East Africa (IUCEAC), yavuze ko ubu bufanye buje bwifuzwa kuko bizagira akamaro mu guteza imbere ubukungu.

Ati "Intego y’iyi nama iragaruka ku guhanga udushya no kureba ku bifitiye akamaro urubyiruko rwacu kandi bizagira uruhare ku iterambere ry’ubukungu bwacu, icyo twiteze kuri ubu bufatanye duhora twifuza hagati ya za kaminuza n’abikorera ndetse na leta ni uko ku isoko ry’umurimo ririmo inganda n’abakoresha bizakemura ibibazo bahora bavuga ko abantu baza mu kazi ibyo bafite bidahuye nibyo abafite izo nganda bakeneye, n’abari muri za kaminuza bakavuga ko ikibazo ari uko batabona ubufasha buva mu nganda bwo gufasha abafite impano kandi byagira uruhare ku bukungu, niyo mpamvu dukeneye ubwo bufatanye, kugirango dufungure ubwo bufatanye ku nyungu z’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba".

Iyi nama ibaye mu gihe ibigo by’abikorera haba mu Rwanda no mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba banenga abanyeshuri barangiza amashuri makuru na za kaminuza kutagira ubumenyi buhagije mubyo baba barize, akaba ariyo mpamvu inama nkuru ya za kaminuza zo muri Afrika y’Iburasirazuba IUCEAC yahisemo ubufatanye buzabikemura ibi bibazo.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 13, 2025 - 09:10