
Kabila yasabye ibiganiro, yibasira Tshisekedi amwita ‘gashozantambara’
Mar 24, 2026 - 12:37
Joseph Kabila wayoboye RDC imyaka 18, yatangaje ko igihugu kiri mu kaga gashobora kuganisha ku kuba nk'igihugu cya Sudan. Yasabye ko habaho ibiganiro bya politiki byihutirwa, anenga Perezida Félix Tshisekedi amushinja gushoza intambara no guhonyora Itegeko Nshinga mu gihe amakimbirane akomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa DRC.
kwamamaza
Joseph Kabila, wabaye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yongeye kunenga ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi wamusimbuye, abushinja guteza umwuka mubi ushobora gushyira igihugu mu bihe bikomeye byo gucikamo ibice.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru La Libre Belgique cyo mu Bubiligi, Kabila yavuze ko ubuyobozi buriho buri gushora igihugu mu ntambara no guhonyora Itegeko Nshinga, by’umwihariko agaruka ku bukangurambaga buri gukorwa n’abashyigikiye Perezida Tshisekedi bugamije guhindura iryo tegeko kugira ngo yemererwe kongera kwiyamamaza.
Kabila uri mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’umutwe wa M23, yahamagariye abaturage kwamagana uwo mugambi, awusobanura nk’uteje ibyago bikomeye ku hazaza h’igihugu.
Yanongeye gusaba ko habaho ibiganiro bya politiki bihuriweho n’impande zitandukanye. Yashimangiye ko ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ko RDC yagera ku rwego rw'icyo yise “Sudanification”, aho igihugu cyacikamo ibice nk’ibyabaye muri Sudani.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 54 yanibukije amasezerano y’amahoro ubutegetsi bwe bwagiranye n’umutwe wa CNDP mu 2009, waje kuvamo M23, agaragaza ko ibiganiro byigeze gutanga umusaruro mu guhosha intambara.
Kabila kandi yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bwamugabyeho igitero cya drone giherutse kubera i Goma, kigahitana umukozi w’Umuryango w’Abibumbye n’abandi bantu babiri. Leta ya RDC yatangaje ko iri gukora iperereza kuri icyo gitero, ariko ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze uruhare rwayo mu kukigaba.
Ibi byose bibaye mu gihe Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu adahari mu 2025, ashinjwa kugirana isano n’umutwe wa M23, ibirego we ahakana yivuye inyuma.
Kugeza ubu, leta ya RDC ntacyo iratangaza ku byatamgajwe na Kabila, mu gihe umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu ukomeje kuzamba, n’imbaraga z’amahoro zigaragara nk’izitagera ku ntego.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


