Nyarugenge: Umurenge wa Nyarugenge urasaba abahakorera kugira umuco w'isuku n'isukura

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rwibohoye ku bufatanye bw’Ingabo, Polisi n’abaturage umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali, wateguye ubukangurambaga bw’isuku n’isukura no kurwanya igwingira mu bana bato.

kwamamaza

Ubwo bari mu bukangurambaga bw’umurenge wa Nyarugenge ku isuku n’isukura, abayobozi batandukanye n’abandi, bakoze isuku bazenguruka uduce two mu mujyi nka downtown, cartier commericial n’ahandi batoragura imyanda irimo amacupa amasashi n'ibindi mu mihanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Murekatete Patricie, yasabye abantu bakorera ubucuruzi muri uyu murenge kwita ku isuku birinda kujugunya imyanda aho babonye.

Ati "ndabakangurira ikitu kimwe gikomeye mwasubiyemo inyuma, mukwiriye gushyira puberi zisa neza imbere y'amaduka yanyu, buri muntu ucururiza hano abifate nk'ubutumwa bukomeye cyane, ntabwo umwanda ujugunywa ku ruhande, dukwiriye kugira umuco wo kujugunya umwanda ahabugenewe kuko uba umwanda mugihe washyizwe ahatarabugenewe".      

Abantu bitabiriye ubu bukangurambaga ku isuku n’isukura, bavuga ko isuku ihari mu bice bitandukanye ariko hari aho abantu bakwiye kongera imbaraga mu kugira isuku kuribo n’aho bakorera.

Umwe ati "ikintu kigomba kwibandwaho nuko buri wese agomba kugira isuku akayigira iye, aho ageze hose yahasanga umwanda akawutoragura, ntarebere ko umuntu ata ikintu agomba kumubwira ati toragura icyo kintu mbese tukabigira ibyacu twese". 

Undi ati "ikibazo twabonye ni imyumvire, haracyari abantu bafite imyumvire yo kumva ko niba anyuze ku mwanda atariwe bireba ahubwo bifite abakozi, twagakwiye gutekereza ko buri munyarwanda yagakwiye kumva ko ariwe bireba".    

Abantu bitabiriye ubu bukangurambaga kandi basabwe kugira isuku ku biribwa by’umwihariko ku bafite abana bato ndetse no kugaburira abana amafunguro arimo intungamubiri kugirango barwanye igwingira bakibuka no kujyana abana mu ngo mbonezamikurire z’abana bato.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 10, 2024 - 17:28