Abanyarwanda barasabwa gukoresha impano mu gusigasira amateka n'umuco

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco mu Rwanda iravuga ko abaturage bafite inganzo bakwiye gushishikarira kubika amateka y’igihugu bakoresheje iyo mpano yabo aho gutwarwa n’iterambere rya murandasi (internet).

kwamamaza

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, byabereye mu Murenge wa Karama mu karere ka Huye, birangwa n’imbyino n’indirimbo bya Kinyarwanda ari nako hatangwa ibiganiro bishingiye ku mateka n’umuco.

Minisitiri w’urubyiruko Rosmary Mbabazi wari umushyitsi mukuru mu kwizihiza uyu munsi mukuru mpuzamahanga w’ururimi kavukire yagaragaje ko abaturage bafite inganzo bakwiye gushishikarira kubika amateka y’igihugu bakoresheje iyo mpano yabo aho gutwarwa n’iterambere rya murandasi (internet), ahubwo bakabikora mu buryo bugezweho mu rwego rwo gusigasira umuco n'amateka by'igihugu.

Yagize ati "mbere ntabwo twandikaga nkuko twandika uyu munsi ngo tugire ibikorwa by'ikoranabuhanga bibika amakuru ave ku rungano rumwe agere ku rundi ntabwo byabagaho, uburyo byabikwaga ni mu bisigo, bwari uburyo bwo kubika amateka, aha rero ni ikintu gikomeye cyane kugirango twumve yuko ubusizi bugifite agaciro mu muco nyarwanda, bugifite agaciro mu iterambere ry'igihugu cyacu".

Bamwe mu baturage bagaragaje ko kugirango ibi byo kubika amateka n’umuco by'igihugu binyuze mu banyempano bizagerweho, bikwiye guhera mu mashuri abato bagatozwa inganzo, abajya mu itorero bikaba uko ariko na none nabo ngo biteguye gutanga umusanzu wabo mu gutoza abato.

Uyu munsi mukuru mpuzamahanga w’ururimi kavukire, ku rwego rw’isi watangiye kwizihizwa mu 1999. Iyi akaba ari inshuro ya 20 u Rwanda ruwizihiza mu nsanganyamatsiko igira iti ”Tuboneze kandi dukungahaze ikinyarwanda mu mitangire ya serivisi”.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Feb 22, 2023 - 07:57