Israël yemeje igihano cy’urupfu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibyita gusubira inyuma

Inteko ishinga amategeko ya Israël (Knesset) yemeje itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu ku bakora iterabwoba. Iri tegeko ryashinzwe kuba rigendereye Abanyapalestine, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaryamaganye, ivuga ko ari intambwe isubiza ininyu.aNi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zubaha uburenganzira bwa Israël bwo kwishyiriraho amategeko yayo.

kwamamaza

Iri tegeko ryemejwe ku wa Mbere nijoro nyuma y’impaka zamaze amasaha 12, aho abadepite 62 baryemeje mu gihe 48 batoye Oya.

Ni itegeko riteganya ko umuntu wahamwe n’icyaha cy’iterabwoba cyahitanye ubuzima bw’undi agamije guhakana kubaho kwa Israël azahanishwa igihano cy’urupfu, akamanikwa.

Nubwo bamwe mu bayobozi baryishimiye, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kugaragaza impungenge zikomeye. Yavuze ko itegeko ryateguwe mu buryo bugamije gukurikizwa ku Banyapalestine gusa. Umuryango B'Tselem wavuze ko iri tegeko rifite imiterere y’ivangura, kuko rishyira ku ruhande Abanya-Israël rikibanda ku bandi, cyane cyane Abanyapalestine.

Nabo ubuyobozi bw'umuryango Adalah wavuze ko iri tegeko riri mu murongo w’amategeko amaze imyaka myinshi ashyirwaho, yibasira Abanyapalestine mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwabo, urishinja kuba  riteye inkeke ndetse ryimika ubugome.

Biteganyijwe ko iri tegeko rizakurikizwa mu bice bya Palestina bigenzurwa na Israël, ibintu byateje impaka ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwa Palestina bwatangaje ko iri tegeko rishobora gukoreshwa mu gushimangira iyicwa ry’abantu ridakurikije amategeko, nubwo rigerageza kugaragara nk’irishingiye ku mategeko.

Imiryango irimo Physicians for Human Rights yo ivuga ko iri tegeko rinyuranye n’icyerekezo isi iri kuganamo, aho ibihugu byinshi bikomeje kugabanya cyangwa gukuraho igihano cy’urupfu.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko aho ihagaze kuri iri tegeko, ivuga ko yubaha uburenganzira bwa Israël bwo kwishyiriraho amategeko yayo. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko Amerika yubaha uburenganzira bwo kwigenga kwa Israël bwo gushyiraho amategeko n’ibihano ku bantu bahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Icyakora, iri tangazo ryongeye kugaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku bijyanye n’iri tegeko.

Hari kandi n’abanyapolitiki bamwe muri Israël baryamaganye, barimo Gilad Kariv, wavuze ko ari itegeko ridakwiye kandi rinyuranyije n’amahame y’ubutabera, anongeraho ko rishobora kutubahiriza amategeko mpuzamahanga n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Kuri ubu, iri tegeko ritegerejwe gusuzumwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Israël, mu gihe imiryango itandukanye yamaze kuriregera isaba ko ryateshwa agaciro.

 Mar 31, 2026 - 13:51