
Benshi mu batuye Téhéran bahunze ingaruka z'ibitero bya Amerika na Israel, Iran yashyizeho ingamba zo guhashya umwanzi
Mar 11, 2026 - 13:22
Mu gihe intambara imaze iminsi 12 hagati ya Iran, Israel na Amerika ikomeje gukaza umurego, aho impande zihanganye zikomeje kongera imbaraga mu rugamba. Abarenga miliyoni enye z’abaturage bo mu murwa mukuru wa Iran, Téhéran, bamaze guhunga ibitero bya gisirikare, mu gihe ubutegetsi bw'iki gihugu bukomeje gukaza ingamba zo guhashya abatavuga rumwe na bwo no gufunga abakekwaho gufasha abanzi.
kwamamaza
Umujyi wa Téhéran, usanzwe ari umwe mu mijyi minini mu Burasirazuba bwo Hagati, urasa n'ugiye gusigaramo ubusa nyuma y’uko abaturage benshi bawuvuyemo bahunga ibitero bikomeye byagabwe mu minsi ishize. Mu baturage bari hagati ya miliyoni 8 na 9 bawutuye, nibura miliyoni 4 bamaze kuwuvamo berekeza mu ntara zitandukanye, cyane cyane mu byaro no mu mijyi mito itaragerwaho n’ibitero.
Abasigaye muri uyu murwa mukuru bahanganye n’ubuzima bugenda burushaho gukomera. Imihanda myinshi isigaye itagaragaramo abantu, amaduka menshi yarafunzwe uretse agurisha ibiribwa n’imigati. Ndetse n’ayo akora arimo kubura ibicuruzwa kubera ko uburyo bwo kubigeza ku masoko bwahungabanye.
Ikindi kibazo gikomeye cyagaragaye ni icya lisansi nyuma y’uko ibitero bya Israel byangije ububiko bubiri bwa peteroli. Kuri sitasiyo za lisansi, imodoka yemerewe gushyirwamo litiro eshanu gusa ku nshuro imwe, ibintu bikomeje gutuma ubuzima bw’abasigaye muri Téhéran burushaho kugorana.
Muri icyo gihe kandi, ubutegetsi bwa Iran bwakajije guhiga abatavuga rumwe na bwo. Umuyobozi wa Polisi y’igihugu yatangaje ko umuntu wese wagerageza kwigaragambya azafatwa nk’ukorana n’umwanzi, nyuma yaho Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, asabye abanya-Iran kwigaragambya bagahirika ubutegetsi, igihe nayo iraba igaba ibitero ahantu h'ingenzi. Nibura abantu 80 bamaze gufungwa bakekwaho kohereza amashusho y’ahantu hagabwe ibitero ku bitangazamakuru byo hanze, birimo televiziyo zivuga rw'igiperesi.

Ubushinjacyaha bwa Iran bwatangaje kandi ko imitungo y’Abanyairani baba mu mahanga bashyigikiye ibitero bya Israel cyangwa Amerika ishobora kwamburwa. Hanashyizweho n’urubuga rugaragaza amafoto n’imyirondoro y’abakekwaho gushyigikira abo banzi, bikaba bishobora no kubabuza gusubira mu gihugu.
Ku rundi ruhande, ibitero byagabwe ku bikorwaremezo bya peteroli byateje umwanda ukabije mu kirere no mu butaka. Umwotsi mwinshi waturutse kuri iyo miriro watumye abaturage bavuga ko umwuka wabaye mubi ku buryo bigoye kuwuhumeka, ndetse bamwe bavuga ko habayeho n’imvura y’umukara yagwiriye umujyi.
Abahanga mu bidukikije bavuga ko uwo mwanda ushobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu n’ibidukikije, harimo indwara z’ubuhumekero na kanseri, ndetse ukanduza ubutaka n’amazi yo mu kuzimu igihe kirekire. Ibi byose bikaba bikomeje gutuma impungenge ziyongera ku hazaza h’akarere kose k’Uburasirazuba bwo hagati.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


