Ingabo z'Uburundi zagaragaje ibisabwa ngo zifungure inzira zijya Minembwe 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA) rirasaba ko inzira zigana Minembwe no mu tundi duce tw'imisozi miremire zafungurwa kugira ngo abaturage boroherezwe kugerwaho n’iby’ibanze nkenerwa birimo ibiribwa n'imiti. Ni mu gihe ingabo z’u Burundi zishinjwa gufunga ayo mayira, zemeza ko zabikoze hagamijwe kurinda Uvira nk’urubibe rw’igihugu cyabo, ibintu byashyize mu kaga abaturage basaga ibihumbi 170.

kwamamaza

OCHA ivuga ko mu turere twa Minembwe, Itombwe n’ahandi mu misozi miremire hakomeje kubura inzira zo kuhageza imfashanyo, imiti n’ibiribwa, ikibazo cyatangiye gukara cyane kuva muri Gicurasi (05) 2025. Inzira nini, cyane umuhanda wa Fizi–Lusuku–Point Zéro–Mikenge–Minembwe, wafunzwe bitewe n'imitwe y’inyeshyamba  ndetse no ku ngamba z’umutekano zafashwe muri ako gace, bigatuma ubucuruzi n’ubutabazi bihagarara.

OCHA itangaza ko ibi byatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku rwego ruteye impungenge: aho nk'isukari iva ku 5,000 y'amashilingi ya RD Congo mu kwezi kwa Mutarama (01) igera kuri 30,000. Naho umufuka w’ifu y’imyumbati w'ibiro 25, wavuye ku mashilingi ya Congo 15,000 ugera kuri 50,000.

Ni mu gihe imiryango y’ubutabazi myinshi ivuga ko yavuye muri utu turere kubera guterwa ubwoba bwo kwicwa ndetae n'ikibazo cy’umutekano muke cyakomeje kwiyongera kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Abatuye muri utu duce hamwe n'imiryango ishinja ingabo z'Uburundi gufunga uyu muhanda ndetse bagasaba ko abarwana barwana ariko bakareka ibicuruzwa bikinjira.

Ku ruhande rw’u Burundi, igisirikare cyemera ko ari cyo cyafunze amayira mu rwego rwo kurinda Uvira n’urubibe rw’igihugu cyabo ndetse no kurwanya imitwe y’inyeshyamba y’Abarundi ya Red-Tabara na FNL-Nzabampema. Kivuga ko iyo mitwe ikorana  n’indi irimo Twirwaneho na AFC/M23.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Gen de brigade Gaspard Baratuza, yabwiye BBC ko “uvuye i Minembwe aba akorana n’umwanzi”, bityo asaba abaturage kwitandukanya n’abo bagizi ba nabi kugira ngo inzira zifungurwe.

OCHA isaba ko abasivile barengerwa, guhohoterwa bigahagarara, kandi inzira z’ubutabazi zigafungurwa ku buryo imfashanyo, abakozi n’ibikoresho by’ubuvuzi bagerayo nta nkomyi.

Ku rundi ruhande, abaturage bo muri Minembwe bakomeje gutakamba bavuga ko inzara ibamereye nabi, bagasaba ko impande zishyamiranye zemerera ubuzima gusubira mu buryo binyuze mu gufungura amayira.

@bbc

 Nov 25, 2025 - 11:35