Ibitero bya Israel byinjije Liban mu ntambara, abaturage ibihumbi bahunga

Intambara ya Israel, Amerika na Iran yagutse igera muri Liban ubwo ingabo za Israël zagabaga ibitero simusiga mu majyepfo no mu nkengero za Beyrouth, zisubiza za roketi zari zimaze kurekurwa na Hezbollah ivuga ko iri guhorera urupfu rw’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei. Ibi byatumye ibihumbi by'abanya-Liban bahunga  ndetse bihungabanya n' ubuzima bw’igihugu.

kwamamaza

Ibi bitero byagabwe mu rukerera rwo ku wa 2 Werurwe (03), nyuma y’iminsi ibiri Liban itaragerwaho n’iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare (02). Israel yasabye abaturage kuva mu bice bigera kuri 50 byo mu majyepfo, bituma abantu ibihumbi batangira guhungira mu majyaruguru, umuhanda wo ku nkombe z’inyanja wuzura imodoka nyinshi.

Mu murwa mukuru Beyrouth, amashuri na za kaminuza byahise bifungwa, amasoko yuzura abashaka guhaha ibiribwa byo kubika bitegura intambara ishobora kumara igihe. Ni mu gihe Leta ya Liban yatangaje ko ifite ibigega by’ibikomoka kuri peteroli n’ibiribwa bihagije amezi abiri.

Hagati aho, amashuri ya Leta arenga icumi yahinduwe ibigo byakira abavuye mu byabo, mu gihe ubuyobozi bwa Liban bukomeje kunenga ikoreshwa ry’intwaro rya Hezbollah mu gihe hari ibiganiro byo kuyambura intwaro bikomeje kugorana.

Ubusanzwe, Hezbollah ni umwe mu mitwe igendera ku mahame y'idini ya Islam ku ruhande rw'abashiite uterwa inkunga na Iran, ni ku gihe umuyobozi w'ikirenga wa Iran ari umushiite. Ibitero byagabwe na Israel byari bikomeye biri ku rwego nk'urw'ibyagabwe mu ntambara ikomeye iheruka guhanganisha impande zombi muri 2024.

 Mar 2, 2026 - 14:43