Intego ya NST1 yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose ntizagerwaho 100%

Minisiteri y’ibikorwaremezo yagaragaje ko intego u Rwanda rwari rwihaye yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ku kigero cy’100% mu gihugu hose kugeza mu mwaka w’2024 itazagerwaho bitewe n’impamvu zitandukanye zabayeho ziba imbogamizi.

kwamamaza

Bimwe mu bibazo byagarajwe n’abagize umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko byagaragaye hirya no hino mu gihugu mu bijyanye n’ikwirakwizwa ry’umuriro w’amashanyarazi harimo n’aho intego u Rwanda rwari rwihaye yuko mu 2024 ikwirakwizwa ry’amashanyarazi rizaba ari 100%.

Ikigaragara ngo nuko mu gihe habura amezi make iyo ntego itazagerwaho kuko hari ahagaragara ko hataragezwa umuriro w’amashanyarazi mu gihugu.

Umwe ati "gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 iteganya ko amashanyarazi agomba kugera ku baturage ijana ku ijana muri 2024, isesengura ryagaragaje ko hari ikibazo cy'ibikoresho bidahagije kimaze igihe muri REG n'amashami yayo, ni izihe mbogamizi zituma ibikoresho bitabonekera igihe? ni izihe ngamba zo gukemura icyo kibazo kugirango abagenerwabikorwa babone ibikoresho ku gihe?    

Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’ibikorwaremezo avuga ko koko iyi ntego itazagerwaho ariko ngo hari ingamba zitandukanye zo kuzamura umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi.

Ati "abanyarwanda bari barabwiwe ko bazabona umuriro ijana ku ijana muri 2024 ariko bikaba bigaragara ko uyu munsi tutarahagera, hasigaye igihe gito ndetse no muri icyo gihe gito ntabwo tuzageza ijana ku ijana nubwo hari imishinga myinshi iri gukorwa ngo twongere igipimo kiriho".

"Hari inzitizi zabayeho, covid yagize ingaruka kuri iki gice mu buryo bw'ubushobozi n'ubworyo bwo kubona ibikoresho ku gihe kugirango imishinga yatangiye cyangwa se iyari iteganyijwe ikomeze ikore itange umusaruro yari yitezweho, bimwe mu biri gukorwa hari porogaramu iteganya kuzahuza ingo nshya ibihumbi 450 hakaba n'undi mushinga uteganya kuzahuza imiryango 470, ibyo nibyo Leta iri gukora kugirango yongere tuzamure uriya mubare".  

MININFRA igaragaza ko kugeza ubu ikwirakwizwa ry’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda mu kwezi kwa mbere habarurwaga ko riri ku kigero cya 75,9 % aho ngo hari imishinga n’ibikorwa bihari biteganya kuzongera uyu mu bare ukaba 100% mu myaka ya vuba iri imbere.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 6, 2024 - 08:10