Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwa "Gerayo Amahoro" ku kiciro cy’abatwara amagare

Kuri uyu wa gatatu, Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ku kiciro cy’abatwara amagare nk’umurimo. Aba Polisi irabasaba kwitwararika ku mategeko y’umuhanda birinda impanuka na cyane ko imibare y’abatwara amagare bazira impanuka mu mwaka ushize yari myinshi.

kwamamaza

Ashingiye ku mibare y’abapfa biturutse ku mpanuka z’amagare, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, aravuga ko abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare hirya no hino mu gihugu, bagomba kwitwararika ku gukurikiza amategeko y’umuhanda birinda ibyabashora mu mpanuka.

Yagize ati "hari abantu bagenda bafata ku makamyo ikindi ni ugutwara imizigo irenze ubushobozi, kunyura ahatemewe ugasanga mubyukuri ibyapa n'ibimenyetso biri mu muhanda ntabwo babyubaha gutwara abantu benshi barenze umwe ku igare, hari n'ikindi cyo kugenda amasaha akuze, baramutse babishyizeho umutima bakabyamagana dushobora kugabanya impanuka cyane cyane izikomoka ku magare". 

Bamwe mu bakora uyu mwuga, bamenyerewe ku izina ry’abanyonzi cyangwa abashoferi b’amagare, baravuga ko ubu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro bubasigira ingamba nshya, ariko kandi ngo hitabwe ku bawukora bwihishwa batitabira ibikorwa nkibi, ndetse n’abatega amagare batibagiranye kuko ngo nabo harimo abateza impanuka.

Umwe yagize ati "ingamba njye mfashe ni ukugenda neza mu muhanda, guhesha agaciro akazi nkora, abo dutwara nabo bakagombye kubaha inyigisho". 

Ndoriyobijya Jean Baptiste, Umwe mu bangenzuzi bashinzwe gukurikirana imyitwarire y’abanyonzi mu muhanda, bashyizweho n’amakoperative y’abanyonzi, akaba akorera mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, avuga ko aba batwara amagare bwihishwa bataziriwe izina ry’insongi,usanga aribo bihishe inyuma y’ibiteza umutekano muke ushobora guteza impanuka.

Yagize ati "abambaye amajire baragerageza uramubwira akumva ariko umuntu utambaye ijire ngo ni amasongi nibo dufata bakarwana, harimo abananiranye".  

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko ubu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro bureba abafite aho bahurira n’ikoreshwa ry’umuhanda bose nta mwihariko ndetse ntawe ukwiye kugira urwitwazo.

Yagize ati "uruhare rw'umuntu ugenda ku igare, uruhare rw'umuntu ugenda kuri moto, uruhare rw'umuntu ugenda mu kinyabiziga cyangwa n'uruhare rw'umuntu ugenda n'amaguru bagomba kumva ko bafite uruhare".     

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2022, abantu hafi 730 bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda, muri aba 193 bigaragazwa ko bazize impanuka z’amagare.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 19, 2023 - 08:06