Abadepite b'Ubwongereza banze impinduka ziri mu itegeko ryo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro

Abadepite bo mu Bwongereza batoye banga impinduka zakozwe n'abasenateri ku mushinga w'itegeko ugamije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri iki gihugu. Abasenateri bakoze amavugurura 10 ariko yose yanzwe, arimo n'ayemerera inkiko kugira ibibazo zibaza ku gutekana kw'u Rwanda. Gusa Leta y'Ubwongereza ishimangira ko u Rwanda rutekanye.

kwamamaza

Mbere, Urukiko rw'Ikirenga rw'Ubwongereza rwari rwanzuye ko iyo gahunda inyuranyije n'amategeko, rushingiye ku kuba ishobora gutuma habaho guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ishyaka Labour rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Ubwongereza, ryavuze ko ikiguzi cyo kohereza mu Rwanda umuntu umwe kizatwara amafaranga angana n'ayo kohereza abantu batandatu mu isanzure.

Nimugihe hari abavuga ko ayo mafaranga kandi aruta ayo Ubwongereza yatanga ku muntu umwe igihe yahaguma.

Uwo mushinga w'itegeko ugamije gutuma Ubwongereza bushobora kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro ariko bubinyujije mu gutangaza ko u Rwanda ari ahantu hatekanye.

Michael Tomlinson; umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza, ku wa mbere, yabwiye abadepite ko uwo mushinga w'itegeko, uzwi nka 'Safety of Rwanda (Asylum and Immigration) Bill', ari ikintu cy'ingenzi cyane cyo kurinda imipaka y'Ubwongereza.

Yavuze ko uwo mushinga w'itegeko utanyuranyije n'inshingano za leta zo ku rwego mpuzamahanga.

Yananenze inzitizi zikozwe kuri gahunda zo mu rwego rw'amategeko, aho yavuze ko zakomeje kubangamira no gutinza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Ibi bibaye mugihe mbere, abasenateri batsinze Leta inshuro 10 kuri uwo mushinga w'itegeko, batora bawushyiramo kudohora.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Depite Stephen Kinnock wo mu ishyaka Labour yashyigikiye impinduka zose zakozwe n'abasenateri kuri uwo mushinga w'itegeko, avuga ko abasenateri bari barimo kuzuza inshingano yabo yo gukunda igihugu mu gusuzuma imishinga y'amategeko.

Gusa yavuze ko leta igomba kwita bikwiye ku cyemezo cy'urukiko, ndetse ko abadepite bo mu ishyaka rya Conservative, riri ku butegetsi, barimo gusunika itegeko ridafite ishingiro kugira ngo ryemerwe, kandi ko barimo gutuma inzego zabo zihinduka urw'amenyo.

Raporo yatangajwe n'ikigo kigenzura amafaranga leta y'Ubwongereza ikoresha, igaragaza ko iyo gahunda ishobora gutwara abasoreshwa bo mu Bwongereza hafi miliyoni ebyiri z'amapawundi (miliyari 3Frw) kuri buri muntu mu basaba ubuhungiro 300 ba mbere bakoherezwa mu Rwanda.

Depite Neil Coyle wo muri Labour,  yagize ati: "Umunyamabanga wa leta yaba azi ko [kompanyi y'ubukerarugendo bwo kohereza abantu mu isanzure ya] Virgin Galactic ishobora kohereza abantu batandatu mu isanzure ku mafaranga ari munsi y'ayo iyi leta ishaka gutanga mu kohereza umuntu umwe mu Rwanda?”

"Igihe ntikigeze ngo hongere gutekerezwa kuri iyi ngamba idafite ishingiro no ku kiguzi kirimo ubwambuzi?"

Depite Richard Graham wo mu ishyaka rya Conservative yasubije abanenga icyo kiguzi, avuga ko badasobanukiwe na gato ko iyi gahunda yaba ikintu cyo guca intege cyane abashaka kwinjira mu Bwongereza nta mpamvu nyayo bafite.

Ariko Depite Robert Buckland wo mu ishyaka rya Conservative, wahoze ari na Minisitiri w'ubutabera, yabaye umwe muri bacye bo muri iryo shyaka bigometse kuri uwo mushinga w'itegeko, bashyigikira impinduka zakozwe n'abasenateri.

Yavuze ko ahangayikishijwe no gutuma habaho igongana ry'amategeko ku kumenya niba u Rwanda rutekanye kandi rukazakomeza kuba ahantu hatekanye. Sir Robert yanashimangiye ko ashyigikiye impinduka isonera abafashije ingabo z'Ubwongereza, nk'abasemuzi b'Abanya-Afghanistan, kugira ngo ntiboherezwe mu Rwanda.

Yagize ati: "Nakwitega ko leta izirikana cyane uko impunzi z'Abanya-Afghanistan zimerewe n'impunzi zo mu gihe kiri imbere ndetse ntizishyire muri iyi gahunda, kuri jyewe mbona rwose [leta] nta kintu na kimwe yatakaza mu kongeramo iyi ngingo yihariye."

Mu matora yakozwe, abadepite banze impinduka zose z'abasenateri, ku bwiganze bw'amajwi agera hafi kuri 70, ibi bivuze ko uwo mushinga w'itegeko uzasubizwa muri sena uri mu nyandiko yawo y'ibanze, utarimo za mpinduka abasenateri bari bashyizemo.

Amakuru avuga ko ejo ku wa gatatu, abasenateri bazafata icyemezo niba bagerageza kongera kudohora uwo mushinga w'itegeko, mbere yuko inteko ishingamategeko ijya mu kiruhuko cya Pasika.

Nubwo bikomeje kugenda gutya, Ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza byavuze ko bicyemera ko hari igihe cyo gutangira kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mbere ya Kamena (6) uyu mwaka.

 Mar 19, 2024 - 12:38