Impuguke mu bya politique zirasaba abanyarwanda kwigira kuri politiki mbi yaranze repubulika za mbere.

Impuguke mu bya politique zirasaba abanyarwanda gufatira urugero kuri politiki mbi yaranze repubulika ya mbere n’iya kabiri mu Rwanda, bakarangwa n' amahitamo meza kuko politiki yaziranze ariyo nkomoko ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 yahitanye abarenga miliyoni. 

kwamamaza

Imizi y’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoye mu butegetsi bw’abakoloni binjiye mu Rwanda bagasanga bitoroshye kuyobora abarutuye bagahitamo kubacamo ibice.

Baba abayobozi b’abazungu n’abanyamadini bari bafite ingengabitekerezo y’amacakubiri n’irondabwoko.

Ibyinshi byahererekanywaga mu mashuri ndetse benshi barabitora babyigisha n’abandi, bityo bityo. Ibyo nibyo byitwa politiki mbi yaranze Repubilika ya mbere n’iya 2 ndetse n’uruhare rwayo mu kugeza u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994.

Ismael Buchanan; Impuguke mu bya politiki, agize ati:" Uruhare rwa politiki mbi ni nk'urwo bijanditse cyangwa bakagira uruhare mu kwica abandi, cyane cyane aribo bagiye babashyiramo ibitekerezo byo kumva ko abo muri politiki y'ivangura, ibyo ngibyo nibyo ruhare rubi. Kudashyira imbere umuturage  wita ku nyungu zawe, atari inyungu za rusange nk'abaturage, izo nizo politiki mbi zagiye zigaragara."

"nk'umva rero abanyapolitiki babayeho muri leta ya mbere n'iya kabiri bagiye bagerageza gucamo abantu ibice, mu miyoborere yabo babatandukanyije bamwe babereka ko ari abahutu, abandi ari abatutsi ndetse ntaho bahuriye nk'abanyarwanda.  iyo politiki mbi niyo yagiye iranga bamwe mu bayobozi, ari muri politiki ya leta, ari imfashanyo zahabwaga leta zose zajyaga mu mifuka ya bamwe cyangwa zigakiza bamwe zigasiga abandi badashobora kugira uburenganzira. ngiyo politiki mbi yaranze leta zagiye zibaho!"

Nubwo byari bimeze bityo ariko, ntibyabujije ko mu banyapoliki havamo bake ntibayoboka uwo mugambi mubisha wari ushyigikiwe n’ubutegetsi bwariho.

Rucagu Boniface; Umuyobozi akaba ari mu  kanama kagizwe n'inararibonye muri politiki, avuga ko abo bitandukanyije na politiki mbi bakwiye kubera urugero abanyarwanda mu mahitamo ya politique bakwiye gukurikira no gukurikiza.

Ati:"mbere na mbere ...ko abaturage bagomba kwitandukanya n'ikibi. Nk'urugero mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994, hari abanyarwanda bitandukanyije n'ikibi maze banga kwiroha muri jenoside yakorerwaga abatutsi. Abo banyarwanda bose babayeho icyo gihe bakwiye kutubera urugero ku bandi banyarwanda bavutse mbere n'abazavuka nyuma. Abo banyarwanda ni intangarugero."

" ibyo rero nibyo twabwira abanyarwanda ni uko igihe kigeze ko umunyarwanda agenda avuga ngo abanyapolitiki baramushutse. Umunyarwanda ni ugomba kumenya  ikibi ni ikihe? akakizibukira,icyiza akagikunda, yagira n'Imana abayobozi bakamwigisha ibyiza akabikurikiza, ariko bamutoza ikibi akirinda, agashishoza, akaba nka ba banyarwanda bo muri 1994 bitaje jenoside yakorerwaga abatutsi. Ubu ndetse bamwe bagiye baba abarinzi b'igihango , uretse ko n'abatarabaye abarinzi b'igihango ariko bitandukanije na jenoside yakorewe abatutsi."

Nkuko bisanzwe buri mwaka, buri  ku itariki ya 13 Mata (04), hasozwa icyumweru cy’icyunamo ndetse hanibukwa abanyapolitique beza banze kwifatanya n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n'abo bakaba ari byo bazize.

@Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star-Kigali.

 Apr 14, 2023 - 10:01