Gishari: Basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside iri kugaragara no mu bakiri bato

Mu murenge wa Gishari wo mu karere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hibutswe Abatutsi bahiciwe bari bizeye kurindwa n'ubuyobozi bwa komine ariko bukabagabiza abasirikare bakabamishamo urufaya rw'amasasu. Ubuyobozi bw'aka Karere bwasabye abaturage guharanira icyatuma Jenoside itongera kugaruka, bakarwanya ingengabitekerezo yayo kuko hari bamwe bagifite ibisigisigi byayo.

kwamamaza

Ku ya 15 Mata (04), 1994, ni italiki itazibagirana ku batutsi basaga ibihumbi 15 bari bahungiye kuri Komine Muhazi, ubu ni mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana.

Abari bahahungiye bari bizeye ko bararindwa n'ubuyobozi ariko bugira uruhare mu kubarimbura hitabajwe abasirikare babamishemo urufaya rw'amasasu, nk'uko bisobanurwa na Mukarugwiza Vanessa, umwe mubaharokokeye nyuma yo kubona abicwaga ndetse n'abana bato bicwa n'inzara.

Yagize ati:" baratubwira ngo ni tuze kuri komini kuko twumvaga ariho turi bukirire. Ariko tukageze, n 'ubundi twahasanze abo muri Gikoro bari bamaze iminsi barahahungiye. Dusanga inzara yaratangiye kwica abana kuko bari bamaze iminsi bari mu rugendo."

" twageze naho inyota itwica nuko umwe akubise uruhumbu tubona amazi araje nuko tugiye kunywa bahita baza barayafunga.  Urebye ubuyobozi bwarareberaga, ntacyo bwakoze."

Nyemazi Emmanuel, nawe waharokokeye, yunzemo ati:" nanjye nari naraje hano nk'abandi bose noneho ku italiki ya 15 barahaturasira, nanjye nahavuye narashwe. Ariko naje kugira amahirwe yo kwinjira mu gifunzo cyangwa mu kiberqnya nuko ngumamo amasaha yose y'uwo munsi nuko bigeze nimugoroba mvamo muri urwo ruberanya, ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi."

" naryamye mu mirambo yari yiciwe aho ku musozi, nuko mbasha kuharokokera gutyo."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri aka karere yakoranwe ubugome bw'indengakamere. Yasabye abaturage kwirinda icyatuma yongera kugaruka binyuze mu kurwanya ingengabitekerezo yayo uho ituruka hose.

Ati:" ibi byose byerekana ubukana jenoside yakorewe abatutsi yakoranwe ubukana mu karere ka Rwamagana. Duteraniye aha ... kugira ngo twibuke kuko kwibuka ni ugusubiza agaciro abacu batuvuyemo ariko akaba ari n'umwanya mwiza wo gukura amasomo muri aya mateka asharira. Turasaba buri wese kugira uruhare kurwanya jenoside n'ingengabitekerezo yayo kuko turacyabona ibisigisigi. Ikibabaje cyane, turi kubona ingengabitekerezo mu bana batoya, b'imyaka 25, 26...batanabonye jenoside."

Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu murenge wa Gishari, ahahoze ari Komine Muhazi, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gishari hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y'Abatutsi bazize Jenoside yakuwe mu kiyaga cya Muhazi. Iyi mibiri yaje yiyongera ku yindi 1196 iharuhukiye.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda rwo muri uyu murenge, haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi igera 5 181. Kugeza Ubu, inzibutso 11 za Jenoside ziri mu karere ka Rwamagana, haruhukiyemo imibiri 83 935 by'Abatutsi bazize Jenoside.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Apr 16, 2024 - 15:15