Ese gushyiraho urukiko rushyiriweho Uburusiya ku byaha byo muri Ukraine bizatanga umusaruro?

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi na leta ya Kiev byifuza ko hashyirwaho urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha byakozwe n’ingabo z’Uburusiya birimo iby’intambara ariko impuguke impuguke zemeza ko niyo rwashyirwaho rwahura n’imbogamizi zikomeye.

kwamamaza

Mu cyumweru gishize nibwo Umuryango w'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wasabye ko hashyirwaho urukiko rwihariye rushyigikiwe na ONU kugira ngo rukurikirane ibyaha by’Uburusiya muri Ukraine, bifatwa nk’intambwe yaba ikomeye.

Ibi byasa n’ibihindura inshingano z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha [CPI/ICC] rudafite ububasha bwo gukurikirana ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe muri Ukraine, atari ibyaha bishinjwa Uburusiya.

AFP ivuga ko kugeza ubu hakiri ibibazo bikomeye ariko igihe hab ahari ubushobozi ndetse n’ubudahangarwa  bw’urukiko  runaka bishobora kurangira ruburanishije Uburusiya cyangwa se izindi nzego nk’uru za gisirikari.

Hakenewe ubushake bwa politike

Gushyiraho urukiko bisaba ko ibihugu byinshi guhuza ibitekerezo no kugaragaza ubushake kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gutangiza uru rukiko rwakurikirana intambara zo ku mugabane w’Uburayi , ari nayo ntandaro y’ibibazo bikomeye.

Oona Hathaway; umwarimu wigisha amategeko mpuzamahanga muri kaminuza ya Yale, avuga ko “ ntibishobora kurenga ariko bisaba imbaraga. Bizaterwa n’ubushake bwa politiki bw’abo bireba.”

Agaragaza ko inkunga igihugu cya Ukraine gihabwa yiyongera agaragaje ko inkunga ku isi yose muri Ukraine igenda yiyongera,ndetse mu Ukwakira (10), inteko rusange y’umuryango w’abibumbye   byemeje  

Ibihugu byatoye hagati mu Kwakira mu Nteko rusange y’umuryango w’abibumbye [AGNU] kwamagana Uburusiya kubera kwiyomekaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubutaka bwa Ukraine

Icyakora inteko rusange niyo yonyine ishobora gutuma uru rukiko rushyirwaho kuko akenshi Uburusiya bukoresha ububasha bufite muri ONU [Droit de Veto] bubangamira  ibyemezo byafatwa n’akanama k’umutekano ka ONU.

Ariko ubufasha bushobora kuba imbogamizi ku ishyirwaho rw’urwo rukiko ku bihugu by’Iburayi cyangwa kuri EU, cyane ko inshingano zireba n’ibyaha byakozwe mu gitero cyo muri Ukraine, nk’uko bishimangirwa na Madamu Hathaway.

Kugeza ubu ikibazo gihari ni ugufata abakekwaho ibyaha, ibyaha by’ubugizi bwa nabi bireba ibo mu nzego zo hejuru z’Uburusiya.

Leta ya Moscou yavuze ko itazigera yemera urwo rukiko rwasabwe n’iburengerazuba kuko nta bubasha rwaba rufite.

Cecily Rose  umwarimu muri kaminuza ya Leyde yo mu Buhorandi, yabwiye AFP ko “Keretse habayeho impinduka mu butegetsi bw’Uburusiya, Putin n'abandi bayobozi bo hejuru bakaba bava mu Burusiya  bagafatwa n’ibindi bihugu bakoherezwa [mu rukuko].”

Ese Putin yakwamburwa ubudahangarwa agatabwa muri yombi!?

 Vladimmir Poutine hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru birashoboka ko batabwa muri yombi bagakurikiranwa, yaba ubu akiri ku butegetsi cyangwa nyuma yaho.

Ati: “ Niba yava mu Burusiya, nta gushidikanya ko ibindi bihugu bigomba kubaha ubudahangarwa bw’abo bantu.”

Ariko Madam Rose avuga ko iki kibazo kiri kugukorwaho impaka zikomeye. Icyakora avuga ko inzitizi zishobora gukemuka igihe akanama gashinzwe umutekano ku isi kategeka ibihugu byose gushyira hamwe, nk'uko byagenze mu rubanza rwa ICC ruregwamo uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir.

Ikindi kandi habaho gutesha agaciro ububasha Uburusiya bufite muri ONU [Droit de Veto].

Ati: “Urukiko rushobora kubaho ariko nta n’ukurikiranwa, kabone niyo byaba

birashoboka  gucira imanza abantu badahari.”

Ubu ICC iri gukora iperereza ku byaha  by’intambara n’iby’inyokomuntu byaba byarakozwe muri Ukraine ndetse Ukraine yemeye ububasha bwayo, ariko uru rukiko nta bubasha rufite bwo gukurikirana abakoze ibyaha bo mu bihugu bitemeje amasezerano ya Roma, ashyiraho uru rukiko kandi muribyo bihugu harimo n’Uburusiya.

 Gushyiraho urukiko rwihariye byatuma izo nzitizi zikurwaho akaba ariko nabwo hakaba hari ibindi biteye impungenge.

Rose ati: “Akamaro ku gukurikiranwa kw’ibyaha byo mu gihe k’izaza [ibyaha by’intabara n’iby’inyokomuntu] bitakurikiranwa cyangwa kwibanda ku byaha byo mur’iki gitero.”

@AFP

 Dec 5, 2022 - 20:26