Ubuhinde: Abashinzwe umutekano 10 baguye mu gitero cy’inyeshyamba za maoïste

Igipolisi cy’Ubuhinde cyatangaje ko kur’uyu wa gatatu, abapolisi icumi n’umushoferi wabo biciwe mu burasirazuba bwo hagati bw’igihugu bazize igisasu cyaturitse ubwo imodoka yabo yatambukaga.

kwamamaza

Polisi y’Ubuhinde yabwiye AFP ko icyo gisasu cyari cyatezwe n’inyeshyamba za Ubuhinde: Abashinzwe umutekano 10 baguye mu gitero cy’inyeshyamba za  maoïste zirwanya ubutegetsi bw’Ubuhinde.

Vivekanand ; Umuyobozi mukuru wa polisi y'igihugu cya Chhattisgarh, yagize ati: “Bari basubiye mu gitero ubwo igisasu cyaturikaga, cyibasira imodoka yabo.”

Inzego z’Umutekano z’Ubuhinde zihora zihanganye inyeshyamba z’umutswe wa maoïste watangiye ari umutwe w’abahinzi mu mwaka w’1967, ubu zikaba zimaze kugera mu ntara 20 muri 29 zigize igihugu cy’Ubuhinde,cyane cyane muri Jharkhand, Bengal y’Iburengerazuba, Orissa, Bihar, Chhattisgarh na Andhra Pradesh hafatwa   nko muri zone itukura.

Imibare igaragaza ko uyu mutwe ufite abarwanyi bari hagati 10 000 na 20 000, ndetse ubushyamirane bidasiba kwivugana aba barwanyi n’abashinzwe umutekano ku ruhande rwa leta.

 Apr 26, 2023 - 13:23