Imiryango ishingiye ku myemerere yasabwe kuba intangarugero mu kurwanya no gukumira ibyaha nk'iyezandonke n'iterabwoba

Ubuyobozi bwa RGB bwasabye amadini n’amatorero kuba intangarugero mu kurwanya iyezandonke n’iterabwoba. Abahagarariye iyi miryango ishingiye ku myemerere banasobanuriwe amategeko n’uburyo bwo kwirinda gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga inama nyunguranabitekerezo iri kubera mu Mujyi wa Kigali, ihurije hamwe abahagarariye iyo miryango. 

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko ibiganiro ruri kugirana n’abahagarariye bene iyi miryango bijyanye na politiki ya Leta yo kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gukumira ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi, bikaba ibyaha umuntu wese ubikoze agomba guhanwa.

Banqganiriye kandi no ku bikwiye kwitabwaho kugira ngo Imiryango Ishingiye ku Myemerere ibashe kubahiriza ibikubiye mu mategeko n’amabwiriza bijyenga iyi miryango 

RGB yabasabye kugenzura neza abayitera inkunga, kugira ngo bataba abashaka kuyikoresha mu bikorwa bitemewe, byayishora mu byaha cyangwa bikagira ingaruka ku bayoboke b'amadini n’amatorero kuko ubusanzwe  agirirwa icyizere n’abantu benshi.

 Sep 17, 2025 - 15:12