Canal+ izerekana imikino ya CAN izabera muri Côte d'Ivoire umwaka utaha

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuryoherwa n’iminsi mikuru y’impera z’umwaka, sosiyete icuruza amashusho Canal+ yongereye shene zigaragaraho zigera kuri shene 400 z’ahantu hatandukanye, zirimo shene 37 zo muri Africa y’Iburasirazuba. Ni mu gihe kandi yatangarije abakiriya bayo ko izerekana imikino ya CAN izabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.

kwamamaza

Bimwe mubyo Canal+ yishimira mu gusoza umwaka harimo n’impinduka bazanye zirimo kuba hari ama shene yiyongereye akaba ageze kuri shene 400, nkuko bivugwa n’umuyobozi wayo mu Rwanda Sophie Tchatchoua.

Ati "tuzanye ibyishimo byinshi ku banyarwanda, kuva uyu munsi tariki 14 Ugushyingo, Noheli iregereje cyane, ku bw’ibyo canal+ dufite shene nyinshi nshyashya ku ifatabuguzi ryacu, bivuze ko dufite shene zigera kuri 400, 40 ziri muri HD, shene nshya dufite harimo nka France 24, Novelas, Noolywood TV, zose ziri mu buryo bugaragaza amashusho neza mu buryo buri hejuru kuva uyu munsi".

Uretse kuba amashene ari kuri canal+ yiyongereye hariho na gahunda yo kwerekana imikino ya CAN izaba mu kwezi kwa mbere umwaka utaha izabera muri Côte d'Ivoire.

Sophie Tchetchoua yakomeje agira ati "turabazanira CAN vuba cyane kurusha uko mubitekereza, CAN izatangira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, ariko CANAL+ irabazanira CAN kuva 12 Ukuboza kuri shene yihariye CANAL+CAN ku ifatabuguzi rya make ry’ibihumbi 5, ku bakiriya bose, bizafasha kumenya CAN mu buryo bwose ibihugu bizitabira iri rushanwa by’umwihariko no kureba ku gihugu kizaryakira aricyo Côte d'Ivoire, iyi shene ikazageza iyi mikino irangiye mu kwezi kwa 2".

Bamwe mu ba ambasaderi ba canal+ bavuga ko bishimiye ibishya byiyongereye kuko shene za film n’imyidagaduro bikomeje gushyirwaho kandi mu buryo bw’amashusho agaragara neza HD.

Niyitegeka Gratien (Papa Sava) ati "ni iby'agaciro, twabonye izindi shene nyinshi cyane dufite ziyongera kuzo twari dusanganywe".  

Platini P nawe ati "dukeneye ko imyidagaduro igera ku bantu bose, ni ikintu cyiza cyo kwishimira, canal+  imaze kugera mu bice byinshi by'igihugu, ikindi nishimiye nuko hari ama shene menshi yongereweho". 

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Nov 15, 2023 - 14:11