Ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano ryitezweho guhangana n'icyuho cy'abarimu n’ubucucike

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rishobora gufasha mu guhangana n’ikibazo cy’abarimu bacye n’ubucucike bw’abanyeshuri mu cyumba cy'ishuri . Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, yabigarutseho mu nama Nyafurika yiga ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, avuga ko AI izatanga umusanzu mu kunoza ireme ry’uburezi no gukurikirana abanyeshuri benshi.

kwamamaza

Dr. Nsengimana yasobanuye ko igihe umwarimu yigisha abanyeshuri 30 cyangwa 40 bishoboka, ariko igihe umubare urenze 60 cyangwa 70 bigorana. Nk’uko Minisitiri abivuga, AI ifasha kumenya uko buri mwana akora, gutanga ubufasha bujyanye n’ibyo akeneye, no guhindura uburyo bwo kwigisha kugira ngo bose basobanukirwe neza.

Ati: “AI icyo ifasha, ni uko ishobora kujya igufasha kugira ngo na ba bana barenze wa mubare, na bo ushobore kubitaho kuko akenshi irakubwira iti uyu mwana arimo arakora atya, uriya arimo arakora atya noneho ukabibonera hamwe ukaba wavuga uti reka mpindure uburyo ndimo nigisha kubera ko hari abana mbona batabyumva neza.”

Yongeraho ko "Iyo turebye iyi AI n’uburyo yakoreshwa mu burezi, kubera y’uko ifasha abanyeshuri, dushobora kuyifashisha cyane cyane igihe tudafite abarimu bahagije cyangwa se dufite ubucucike.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ikoranabuhanga ry’ubwenge bw'ubukorano bwafashije mu kwereka umwarimu ko abana bakeneye ubundi bufasha burenzeho kuko ituma ushobora gukurikirana abana benshi kurusha uko umwarimu yabikora wenyine atayifite.

Abafatanyabikorwa bemeza ko AI itazakuraho akazi k’abarimu, ahubwo izabafasha gukora neza kandi vuba, ikanatanga umwanya wo guhanga udushya no guteza imbere impano z’abanyeshuri.

Urugero rugaragaza uburyo AI yorohereza abarimu ni ukugukosora ibazwa ry’abanyeshuri: uko umwarimu ashobora gutegura ibibazo ku banyeshuri 100, bakabikora mu minota itanu, maze AI ikabikosora mu gihe kitarenze umunota.

@imvaho nsha

 Oct 23, 2025 - 18:32