
Amavubi y'Abangavu U17 yerekeje i Ndola afite intego yo gusezerera Zambia
Apr 19, 2026 - 20:34
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17, Amavubi, yahagurutse i Kigali yerekeza i Ndola muri Zambia
kwamamaza
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17, Amavubi, yahagurutse i Kigali yerekeza i Ndola muri Zambia, aho igiye gukinira umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu cy’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 17.
Uyu mukino wo kwishyura ugiye kuba nyuma y’uko mu mukino ubanza wabereye i Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Zambia yitwaye neza igatsinda u Rwanda ibitego 2 ku busa. Ibyo byashyize igitutu ku Amavubi y’abangavu, asabwa gukora ibirenze ibisanzwe mu mukino wo kwishyura.
Kugira ngo u Rwanda rukomeze mu kindi cyiciro, rurasabwa gutsinda nibura ibitego 3-0 cyangwa se rugatsinda ikinyuranyo kirenzeho kugira ngo rusezerere Zambia. Ni umukino utegerejweho ihangana rikomeye, dore ko Zambia izaba iri imbere y’abafana bayo kandi ifite amahirwe yo gukomeza.
Abatoza n’abakinnyi b’Amavubi batangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza, nubwo bazi neza ko urugamba rubategereje rukomeye. Abanyarwanda na bo bakomeje kubashyigikira, bizeye ko bashobora gukora amateka bakabona itike y’Igikombe cy’Isi.
Umukino utegerejwe kubera i Ndola, ukaba uzagaragaza niba Amavubi y’abangavu ashobora guhindura amateka akagera ku nzozi zo kwitabira irushanwa rikomeye ku Isi, nubwo ari ku nshuro ya mbere bari gukina iri rushanwa.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


