Kiyovu Sports yanyagiriwe i Rubavu, APR FC ibona amanota atatu muri shampiyona

Ikipe ya Marines FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda.

kwamamaza

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa ubera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. 

Ikipe ya Marines FC izwiho kugora amakipe akomeye, yongeye kubikorera kuri Stade yakiriraho. Ibifashijwemo na Ndombe watsinze igitego ku munota 21, Mubatrakh wagitsinze ku munota wa 55 na Ebenezer watsinze bibiri ku munota wa 74 n’uwa 86, Marines FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2.

Urucaca rukomeje kugira ibihe bibi, rwahushije penaliti muri uyu mukino. Iyi penaliti yahushijwe na Ishimwe Kevin wayikubise igiti cy’izamu. Umukino warangiye iyi kipe ya Kiyovu sports yongeye gutsindwa, uba umukino wa Kane wikurikiranya. 

APR FC yakuye amanota kuri Gasogi United

Kuri iki Cyumweru kandi guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Péle Stadium, ni bwo habereye umukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona wahuje APR FC na Gasogi United.

Ni umukino wakinwe iminota 75 yari isigaye kuko mbere y’uko usubikwa kubera imvura, hari hamaze gukinwa iminota 15.

Ibifashijwemo na Lamine Bah, ikipe y’Ingabo z'igihugu yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wabanje gusubikwa n’imvura nyinshi yaguye kuri Kigali Péle Stadium.

Undi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa, mugihe kuri Uyu munsi hakinwa umukino uzasoza umunsi wa gatandatu, AS Kigali ikina na Vision FC.

AS Kigali yanganyije na Vision FC

Kiyovu Sport yatsinzwe umukino wa kane yikurikiranya

APR FC yakuye amanota atatu kuri Gasogi United 

@Blaise Gakunzi/Isango Star-Kigali.

 Oct 21, 2024 - 09:23