Ikipe ya Azam fc yasesekaye mu Rwanda

Ikipe ya Azam fc yasesekaye mu Rwanda

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yageze mu Rwanda umunsi umwe mbere yo gucakirana na Rayon Sports mu mukino wa gicuti uzakinwa ku Munsi w’Igikundiro.

kwamamaza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2024 ni bwo iyi kipe yo muri Tanzania yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, yakirwa n’abarimo Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick ndetse n’Umuvugizi wayo Ngabo Roben.

Ije ku butumire bwa Rayon Sports yayitumiye ngo bakine umukino wa gicuti ku Munsi w’Igikunduro uzaba ku wa Gatandatu, tariki 3 Kanama, kuri Kigali Péle Stadium. Ni umukino byitezwe ko uzatangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) nyuma y’ibikorwa birimo kwerekana imyambaro y’ikipe ya Rayon Sports, abakinnyi ndetse na nimero bazambara.

Uretse Rayon Sports y’abagabo n’iy’abagore zizerekana abakinnyi bashya izakoresha umwaka utaha, ikipe ya Azam FC na yo izerekanira kuri uyu mukino abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, mu rwego rwo kurushaho kongera umubare w’abayikunda mu Rwanda, nk’uko yabitangaje.

Ikipe ya Azam FC ikubutse muri Maroc aho yakinaga imikino ya gicuti yitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League, aho ku ikubitiro izahura na APR FC mu mukino ubanza uzakinwa tariki 16-18 Kanama 2024.

@Gakunzi Blaise/ Isango Star

kwamamaza

Ikipe ya Azam fc yasesekaye mu Rwanda

Ikipe ya Azam fc yasesekaye mu Rwanda

 Aug 2, 2024 - 15:18