
Ikibazo cy'umuhanda Karongi - Muhanga wangiritse bikabije kigiye gukemuka vuba
Jul 2, 2024 - 09:02
Abatuye mu turere twa Karongi na Rutsiro baravuga ko bakuwe mu bwigunge n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi birimo imihanda ya Kaburimbo n’ibyambu byo ku Kiyaga cya Kivu, byose byoroheje ingendo n’ubuhahirane hagati yabo n’ibindi bice by’igihugu hadasigaye n’amahanga. Aba kandi barasaba ko ibyambu byakongerwa kuko ibihari bidahagije, ndetse n’umuhanda uva i Karongi werekeza i Muhanga ugatunganywa kuko babangamirwa cyane no kuwugendamo warangiritse.
kwamamaza
Imyaka 30 irashize u Rwanda rubohowe, ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, imyaka yabaye iyo kongera kubaka u Rwanda n’abanyarwanda ndetse magingo aya rumaze kugera mu bihugu bitanga icyizere mu iterambere mu ngeri zose.
Abatuye mu bice by’icyaro bagezweho n’ibikorwaremezo bafataga nk’inzozi, aho abatuye mu turere twa Karongi na Rutsiro bavuga ko batatekerezaga ko bazagira kaburimbo ibahuza ndetse ikazenguruka ikiyaga cya kivu hadasigaye n’ibyambu byatunganyijwe kuri iki kiyaga, ibikorwaremezo byoroheje ingendo, ubuhahirane n’ubwikorezi muri iki gice cy'uburengerazuba bw’u Rwanda.
Nyamara kandi ngo hari ahagikenewe imbaraga, by’umwihariko mu muhanda uhuza iki gice na Muhanga, umaze imyaka warangiritse bikabije bikabangamira ingendo zabo n'abandi bawukoresha.
Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda, uri no kongera kwiyamamariza kuruyobora mu matora yo muri uku kwezi, arashima uruhare abaturage bagize mu kubaka iterambere, muri iyi myaka yose we na RPF Inkotanyi abereye Umuyobozi bayoboye u Rwanda, ndetse akabizeza ko ibitarakozwe neza bizarushaho kwitabwaho. Naho ku kibazo cy’umuhanda Karongi - Muhanga, atanga igihe cyavuba kikaba gikemutse.

Ati "ntabwo twifuza gukora gusa twifuza no gukora imirimo inoze ibintu byose bikaba byiza, hari umuhanda uva hano muri ibi bice ugenda ukagera za Muhanga ukomeza ujya mu mujyi, ntabwo nishimye cyane kuko ikibazo numvise gihari cyari gikwiye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze".
Mu migabo n’imigambi ya RPF Inkotanyi y’ibiteganyijwe gukorwa mu myaka 5 iri imbere, mu ngeri y’ubukungu, harimo kuzakomeza guteza imbere ubwikorezi, aho biteganyijwe ko hazubakwa kandi hagasanwa Km 1,091 by'imihanda ya kaburimbo na Km 1,626 by'imihanda y'imigenderano.
Hazakomeza kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange n'ibintu mu mijyi no mu byaro, hazubakwa ibyambu bitatu ku kiyaga cya Kivu (Rusizi, Karongi na Rutsiro). Hazarangizwa kubaka ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Hazubakwa ishuri ry'icyitegererezo ryigisha ubumenyi bwo gutwara indege no gucunga ibibuga byazo (Center of Excelence in Aviation Skills), ndetse biteganyijwe ko abagenzi bakoresha Rwandair bazikuba kabiri hananozwe itwarwa ry'imizigo hakoreshejwe indege (Cargo)
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Karongi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


