Nyanza: Kutishyurira ku gihe Mituweli biteza igihombo ibitaro bya Nyanza

Ubuyobozi bw’ibitaro by'akarere ka Nyanza buravuga ko abaturage bakwiye kugira umuco wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko byoroshya ubuvuzi bahabwa kandi bikanagabanya ibihombo ibitaro bisigarana.

kwamamaza

Ibitaro by’akarere ka Nyanza biri mu mujyi rwagati wa Nyanza bikaba byivurizwaho abaturutse muri aka karere bose, n’abavuye mu gice cy’Uburasirazuba bw’akarere ka Nyamagabe.

Umuyobozi wabyo, SP Dr. Samuel Nkundibiza avuga ko hari ubwo baganwa n’abaturage batishyuye ku gihe ubwisungane mu kwivuza, bigashyira ibi bitaro mu ihurizo ry’igihombo.

Yagize ati "birasanzwe ko ibitaro bishobora kwakira umurwayi akaza aje kwivuza rimwe na rimwe ashobora no kuza adafite ubwishingizi yakoze nk'impanuka, rimwe na rimwe baraza tukabakira bakabura ubwishyu, ibyo aba ari igihombo cy'ibitaro".   

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki gihombo baterwa na bamwe mu bahivuriza badafite ubwishingizi bwo kwivuza, ngo hari ubwo kigira ingaruka ku bandi baturage bazakenera serivisi z’ubuvuzi, agasaba ko buri muturage yazirikana kujya yishyurira akanishyurira ubwisungane mu kwivuza abagize umuryango we.

Yagize ati "iyo yivuje ntabwishingizi iyo biri ngombwa nk'ukeneye ubuvuzi bwihutirwa turamuvura, ubwo tubibara nk'igihombo cy'ibitaro, ntawe dufunga umuturage twamuvuye akabura ubwishyu arataha tukumvikana ko azishyura, igihombo kigira ingaruka ku bitaro kuko aya mafaranga aba akenewe kugirango tugure ibikoresho bizavura undi murwayi uzaza hanyuma ye kuko nawe hari ibikoresho biba byamukoreshejweho kandi biba byaraguzwe, turabasaba kuba bashaka ubwishingizi bakajya baza kwivuza bafite ubwishingizi".

Abagana ibi bitaro baje kubishakaho serivisi z’ubuvuzi, mu gihe baba bashishikariye kwishyura ubwisungane mu kwivuza, nta kabuza bazakomeza guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Nyanza

 Feb 14, 2023 - 08:20