Ikibazo cy'ubuke bw'inzobere mu kubaga abarwayi kiri gushakirwa umuti

Mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali iri kwiga ku kibazo cy’ubucye bw’inzobere mu kubaga abarwayi, hari gushakwa ibisubizo birambye byatuma umugabane w’Afurika udakomeza kuzahazwa n’iki kibazo. Iyi nama iri kuba mu gihe mu Rwanda imibare igaragaza ko hari abaganga 3 babaga ku baturage ibihumbi 100 nyamara bakagombye kuba nibura abaganga 20 kubaturage 100,000.

kwamamaza

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’ubuzima yavuze uko ikibazo cy’ubucye bw’abaganga babaga kiri gukemurwa gusa ngo nubwo bigoye ni gahunda igihugu cyashyizemo imbaraga.

Ati "uburyo bwiza bwo kugikemura nuko tugira abaganga benshi bizatwara igihe, mu gihe bitaratwara igihe ibindi byose dukora ni ukwegereza abaturage ubuvuzi ariko ntabwo ari igisubizo gihoraho, igisubizo gihoraho nuko tugira abaganga babaga umubare dukeneye, ni ukubiha umwihariko kuba n'abayobozi bakuru b'igihugu baje guhera kuri Nyakubahwa Perezida wacu yahuye n'abakuriye gahunda zo kubaga mu gihugu n'abafatanyabikorwa bacu".       

Atangiza inama mpuzamahanga iteraniye i Kigali iri kwiga ku kibazo cy’ubuke bw’inzobere mu kubaga, Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe yavuze ko Afurika igirwaho ingaruka n’iki kibazo ariyo mpamvu hagomba gushakwa igisubizo cyateza imbere inzego z’ubuzima.

Ati “Duteraniye hano ngo turebere hamwe imbogamizi z’ibanze ziri mu kubaga, kongera abakora mu nzego z’ubuzima, no guhanga udushya ngo duhindure urwego rw’ubuzima kuri uyu mugabane. Kubaga si iby’abifite gusa, ahubwo ni inkingi y’ibanze muri servisi z’ubuzima. Nyamara abarenga 70% by’abatuye isi baracyagorwa no kubona serivisi zo kubagwa bikozwe neza, bibahendukiye ndetse ku gihe. Afurika yikoreye umutwaro wa 24% by’indwara zose ziri ku isi nyamara ifite 2% gusa by’abakozi mu nzego z’ubuzima, ubu busumbane butuma dutakaza ubuzima bw’abantu buri munsi.”

Abiga ibifite aho bihuriye no kubaga bagaragaza imbogamizi bahura nazo nka kimwe mu bishobora kudindiza gahunda ya leta yo kuzamura ireme ry’abakora mu nzego z’ubuzima.

Umwe ati "usanga abakozi niba ari bake duhura n'inzitizi ko tubura abatwigisha, umwanya wo kukwigisha aba ari gufasha umurwayi natwe tukarwana no gufasha umurwayi ariko hari nk'inzitizi duhura nazo zuko abakozi ari bake baramutse ari benshi twabona abo kuvura tukabona nabo kutwigisha".     

Minisitiri Nsanzimana, yakomeje avuga ko izi mbogamizi zatangiye gushakirwa umuti n’uburyo biri gukorwamo.

Ati "birasaba kuzana abarimu benshi tudafite aha mu Rwanda ariko n'abahari nabo tukabaha uburyo bwo kwigisha bijyana n'ibyumba byo kubagiramo nabwo twari tugifite ibyumba bike bibagirwamo, mu cyumba cyo kubagirwamo habamo ibikoresho byinshi bikenerwa ndetse naho byari biri ugasanga bitajyanye n'igihe hose".    

Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga babaga 162 mu gihe bakagombye nibura kuba 1400, ibi  bituma habagwa abarwayi 1788 mu gihe ababa bakeneye kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwo kubaga bagera ku bihumbi 5.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Feb 25, 2025 - 09:39