Ikawa iri mu byatumye umusaruro w'ibyoherezwa hanze ugabanukaho mu buhinzi

Mu gihe ubuhinzi bwihariye 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2024, umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 6%, ibyo ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, bagaragaza ko iri gabanuka ryatewe n’ibura ry’ikawa, gusa ngo hari icyizere ko uyu musaruro uziyongera mu bihembwe biri imbere kuko ngo hari ikiri gukorwa.

kwamamaza

Raporo igaragaza uko umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2024 wari wifashe igaragaza ko nubwo ubuhinzi bwihariye 25% by’uyu musaruro ugereranyije n’iki gihembwe muri 2023 ariko umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 6%.

Bwana Murenzi Ivan, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, arasobanura icyateye iri gabanuka.

Ati "tubona ko byahereye mu gihembwe cya 3 cya 2023, ibyoherezwa hanze ahanini bigizwe n'ikawa, n'icyayi n'ibindi bihingwa, ku ikawa hamaze igihe hari gahunda yo kongera gutera ibiti bishya by'ikawa mu gihugu kuko ibyari bihari byari bishaje ibyo bituma umusaruro w'ikawa waragiye ugabanuka ni gahunda izwi, ku cyayi igihembwe cya 2 n'icya 3 kubera imvura nkeya ntabwo icyayi kiba ari cyinshi akaba ariyo mpamvu nabyo tubona harabaye igabanuka n'ibindi bihingwa byagiye byoherezwa hanze ukurikije n'ibiciro ku isoko mpuzamahanga cyane cyane ku ikawa kuko niyo ifite agaciro kanini mu byoherezwa hanze".   

Mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, Yusuf Murangwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, avuga ko ibiri gukorwa bitanga icyizere cy’izamuka ry’uyu musaruro.

Ati "niba turimo gutera ibindi biti by'ikawa ni ukuvuga ko mu gihe cy'imbere tuzabona umusaruro mwinshi kuruta umusaruro turimo kubona ubu".  

Yusuf Murangwa, akomeza avuga ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi ayoboye ndetse n’izindi Minisiteri bari gufatanya mu gushaka uburyo burambye bwo gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi, ni nyuma y’uko byagaragaye ko hari umusaruro ubura isoko undi ukangirikira mu mirima.

Ati "leta ubungubu cyane cyane Minisiteri y’imari n’igenamigambi dufatanyije na Minisiteri y'ubuhinzi, Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu na Minisiteri y'ubucuruzi, ubu turimo turafata ingamba kugirango tuzajye tubona amakuru hakiri kare, amakuru meza kugirango hubakwe ibigega byo guhunika, ni gahunda dufite kandi turibaza ko izatanga umusaruro, ntabwo dushaka kubona ko bikomeza gutyo kubera ko bica intege bikangiriza umusaruro bigatuma ubushobozi bw'abahinzi kongera guhinga no gutanga umusaruro uba mukeya".         

Mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka wa 2024, umusaruro mbumbe wari miliyari 4.515 z'amafaranga y'u Rwanda, uvuye kuri miliyari 3.972Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2023. Uruhare rwa serivisi rwari 47% by'umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi 25%, inganda 21%.

Mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka 2024, umusaruro mbumbe w'igihugu wiyongereyeho 9.8%, ni nyuma y'uko wari wiyongereyeho 9.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Sep 17, 2024 - 09:23