
Igikombe cy'isi cya 2026 kizerekanwa kuri YouTube
Mar 18, 2026 - 11:59
Amateka mashya mu mupira w’amaguru irushanwa rizitabirwa n’amakipe 48, rikinirwe mu bihugu bitatu, rikurikirwe ku isi hose ku buryo bworoshye bunyuze kuri YouTube
kwamamaza
Mu itangazo rikomeye ryatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryemeje ko ryashyize umukono ku masezerano akomeye n’urubuga rwa YouTube, agamije korohereza abafana b’umupira w’amaguru ku isi yose gukurikirana Igikombe cy’Isi cya 2026.
Aya masezerano mashya azatuma imikino y’irushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada izajya itambuka kuri YouTube, bityo abafana bakayireba aho bari hose, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari amateka mashya mu mupira w’amaguru kuko kizitabirwa n’amakipe 48 ku nshuro ya mbere, avuye kuri 32 yari asanzwe yitabira iri rushanwa. Biteganyijwe ko hazakinwa imikino 104, bikaba ari bwo bwa mbere hazaba hakinwe imikino myinshi kuri uru rwego, Perezida wa FIFA yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye igamije kwegera abafana no guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko YouTube ari urubuga rufite ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi ku isi hose.
Ku ruhande rwa YouTube, ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko bishimiye gukorana na FIFA, buvuga ko ari amahirwe yo gukomeza guteza imbere siporo binyuze mu ikoranabuhanga, ndetse no gutanga ubunararibonye bushya ku bakunzi b’umupira w’amaguru.
Mu gihe imyiteguro y’iri rushanwa ikomeje, abafana hirya no hino ku isi bamaze gutangira kugaragaza ibyishimo n’inyota yo kuzareba iri rushanwa mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bugezweho, igikombe cy’Isi cya 2026 gitegerejweho kuzaba igikorwa kidasanzwe, kitazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru, haba ku bijyanye n’umubare w’amakipe azitabira, imikino izakinwa ndetse n’uburyo kizakurikiranywa n’abafana ku isi yose.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


