Haaland umusimbura wa Lionel Messi na Cristiano Ronaldo muri Ruhago ku Isi?

Micah Richards, umwe mu basesenguzi bakomeye muri ruhago, yavuze ko Erling Haaland ashobora kurenza ibyo Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagezeho mu mupira w’amaguru. Nyuma yo gutsinda hat-trick mu mukino wa Manchester City yatsinzemo West Ham. Richards yavuze ko umuvuduko wa Haaland mu gutsinda ibitego udasanzwe, kandi afite ubushobozi bwo gukomeza kugera ku rwego rwa Messi na Ronaldo.

kwamamaza

Jamie Redknapp, undi musesenguzi, yashimangiye ko Haaland asa n’uwakomeye kurushaho muri iyi shampiyona, ibintu byongeye kumugaragarira nyuma y'uwo mukino w'ubuhanga.

Haaland amaze gutsinda ibitego 263 mu mikino 317 yakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester City, Borussia Dortmund, na RB Salzburg, ndetse n’ikipe y’igihugu ya Norvege. Gutsinda hat-trick mu mikino y’ingenzi nka West Ham byerekana ko agifite byinshi byo kugaragaza, kandi abasesenguzi benshi bemeza ko atashidikanywaho ko azandika amateka akomeye.

Nubwo Messi na Ronaldo bamaze imyaka irenga icumi bari ku rwego rwo hejuru, abakunzi ba ruhago barabireba neza niba Haaland azabasiga mu mibare y'ibitego no mu mateka y'ibikombe.

Haaland aracyari muto kandi afite amahirwe menshi yo gukomeza kuzamuka mu mwuga we. Ku bw'ibyo, ntibitangaje ko abasesenguzi benshi bemeza ko ashobora kuba ikirangirire kurusha aba bakuru be. 

@ Jean de la Croix/ Isango Star

 Sep 3, 2024 - 21:15