Abaturage barasaba ko Stade ya Gicumbi ivugururwa kuko ikomeje kwangirika.

Abaturiye Stade y’umupira w’amaguru ya Gicumbi iherereye mu murenge wa Byumba baravuga ko iki kibuga kimaze kwandirika bitewe n’ imyaka myinshi kimaze. Aba bavuga ko mu gihe cy’imvura biba bigoye kugakinira cyangwa kuharebera umupira.Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko iki kibazo kizwi ndetse bwizeza abaturage kugikoraho ubuvugizi. 

kwamamaza

Abaturiye Gicumbi stadium bavuga ko ugereranije n’igihe iyo stade imaze yubatswe hari aho ubona ko yangiritse cyane, harimo n’aho abarebera umupira bicara.

 Aba baturage basaba ko inzego zibishinzwe zashaka ubushobozi, iyi stade igasanwa. Umwe yagize ati: “ Iyi stade yubatswe muri 1983, ntabwo nari nakabayeho ariko ni amateka numva. Irashaje , urumva ko yakubatswe ariko Akarere nta mikoro yo kuyubaka kagira.”

 Undi ati: “ Bitewe ikibazo! Aha harashaje kuko mpazi kuva kera! Hariya hahoze hasakaye, habaga tribune y’icyubahiro ninaho hicaraga abayobozi. Rero haje umuyaga urahasenya, ndetse icyo gihe iyi kipe ntabwo yitwaga ‘ Gicumbi’, yitwaga ‘Zebre FC’.”

 “Nkuko hari stade ya Huye, ndetse n’izindi bazivuguruye, n’iyi ya Gicumbi bazashake uko bayishyira mu ngengo y’imari nayo bazayivugurure. Twabisaba ubuyobozi bukaka inkunga bukubaka stade.

Aba baturage bavuga ko mugihe  iyi stade itarasanwa, baba bashizeho amahema kuko bagira ikibazo cyane mu gihe cy’imvura. Umwe ati: “Bitabaye baba bateye uduhema tw’abayobozi bakwicaramo kuko birasebeje kubona iyo imvura iguye twiruka tujya kugama mu baturage.”

 Undi ati: “ umupira tuwureba izuba riva kuko iyo imvura igwa ntituwureba.”

Uretse ibi kandi abaturiye iyi stade bemeza ko mu gihe cy’imvura abantu bake aribo baza kureba umupira, mugihe nanone iyo habaye umukino abafana bakaza kuwureba ari imwe mu nzira yinjiriza amakipe aba yakinnye.

 Mu kiganiro kuri telefoni, Nzabonimpa Emmanuel; Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko iki kibazo kizwi ariko ubushobozi ari buke.

Ati: “ Mfatanyije n’inzego za siporo twarebye mu mishinga ihari, ariko nemeranya n’abaturage yuko stade yangiritse ndetse no mugihe cy’imvura nta cyakorwa. Ariko ni ugukora ubuvugizi mu nzego aho bishoboka…kuburyo yaza mu mastade ashobora kuzakurikira mu kubakwa.”

Si ukuvugururwa gusa, kuko abakunzi b’umupira w’amaguru bo mur’aka karere bavuga ko ikwiye kubakwa bundi bushya ndetse  ikongererwa ubushobozi kuko kugeza ubu ari ikibuga cy’umupira w’amaguru gusa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/4JX4jaT6LC4" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Gicumbi.

 Sep 13, 2022 - 18:32