Iburasirazuba: nHarishimirwa umusaruro wavuye mu bukangurambaga bwiswe GAD

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba n’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda GMO,barishimira umusaruro umaze gutangwa n’ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu ntara y’Iburasirazuba [buzwi nka GAD] bwatangiye muri 2022.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu ntara y'Iburasirazuba.

Imiryango 53 yo mu karere ka Kayonza yasezeranye byemewe n'amatego, harimo iyabanaga mu buryo bunyanije n'amategeko. Abasezeranye bavuga ko ari inzira nziza izatuma umubano wabo uba mwiza, binatume ntaho bahurira n'amakimbirane asenya imiryango.

Umwe yagize ati: “nubwo twabanaga neza nta kibazo, ariko hagati aho bitewe n’ingo z’iki gihe, ntabwo byabaga bimereye neza ariko ubu yampaye agaciro, nanjye ako yampaye nzakamuhesha.

Undi ati: “ ikintu ngiye gukora ni ugushyira hamwe, duhuze nk’umuryango wemewe n’amategeko, ibikorwa byacu tubishyire ku murongo ntawe ucenga undi ku buryo wasanga hajemo amakimbirane.”

“uburinganire n’ubwuzuzanye ni uko icyo mwumvikanyeho cyose mugomba kugikora, ntawe ubangamiye undi. Mukagikora mwumva ko ari icyanyu, nta wundi wo kucyivangamo.”

Umwe mu bagore basezeranye, yavuze ko “ kubaha umugabo wanjye ntabwo ari ukunkandamiza, ahubwo ni uko ngomba guca bugufi tugahuza. Kugira ngo mwiteganyirize ejo heza hazaza kugira ngo mutere imbere.”

Dr Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba, avuga ko umusaruro watanzwe n'ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire mu myaka ibiri ishize, amakimbirane mu miryango myinshi yagabanutse ugereranyije na mbere.

Avuga ko ubu imiryango myinshi ibanye neza mu mahoro.

Ati: “ mubyerekeye kugabanya amakimbirane mu miryango, muri icyo gihe cya GAD hagiye habayo kumenya imiryango iri kubana mu makimbirane. Abayobozi b’imidugudu bakamenya ngo dufite ingo 10 cyangwa se eshanu zibana mu makimbirane. Buriya iyo twamaze kubamenya, habaho no kubegera, abantu bakabaganiriza atari bimwe byo mu kivunge ngo inama yabaye ngo turababwira ngo muve mu makimbirane, hoya!”

Rurihose Florien; Umuyobozi wungirije w'urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda ,(GMO), avuga ko ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire bwatumye abantu benshi bumva neza uburinganire ko ari isoko y'iterambere mu miryango,ku buryo bwakwiye igihugu cyose bukomotse mu ntara y'Iburasirazuba.

Ati: “ umusaruro ukomeye ni uko abaturage benshi bo muri iyi ntara bumva ko ihame ry’uburinganire ari uruhare rwabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ikindi twavuga ni uko buri wese yakomeje kuzamura imyumvire ku ihame ry’uburinganire ndetse na gahunda zihari zo kurwanya ihohotera , cyane cyane gusambanya abana.”

“ ikindi navuga twishimira ni uko iyi movement yatangiriye hano mu ntara y’Iburasirazuba ariko n’izindi ntara zagiyeb ziyifata.”

Undi musaruro w'ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire mu ntara y'Iburasirazuba ni uko imiryango myinshi yabanaga mu buryo byunyuranyije n'amategeko yarasezeranye.

Ubwo bwatangiraga muri 2022, hasezeranye imiryango isaga ibihumbi 4, naho 2023 hasezerana imiryango isaga 400, ndetse binagaragaza ko habayeho igabanuka ry'imiryango ibana mu buryo byunyuranyije n'amategeko.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 14, 2024 - 12:26