Iburasirazuba: Hari ikibazo cy'abakozi bacye muri serivise z'ubutaka

Uturere twa Rwamagana na Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba tuzwi nka Satellite City turi guturwa cyane, turasaba ko umubare w'abakozi muri serivise z'ubutaka wiyongera kuko abazicyeneye ari benshi ugereranyije n'abazibaha.

kwamamaza

Uturere dufite ikibazo cy'abakozi bacye muri serivise z'ubutaka, ni uturere twegereye umujyi wa Kigali tuzwi nka Satellite City. Abayobozi batwo bagaragaza ko abantu bari kuduturamo ku bwinshi ariko umubare w'abakozi muri serivise z'ubutaka babafasha kubona ibyangombwa byo kubaka bakaba ari bacye ugereranyije n'umubare w'ababishaka.

Ngo bibangamira serivise baha abaturage, bityo bagasaba ko umubare w'abo bakozi wakongerwa bakareka kungana n'abo mu turere tutari guturwa cyane.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, kamwe mu turere tugwa mu ntege umujyi wa Kigali karimo guturwa cyane ati "nk'akarere ka Rwamagana n'akarere ka Bugesera turi mu turere twambere mu gihugu dutanga serivise z'ubutaka nyinshi cyane n'abazisaba baba ari benshi cyane bakubye abo mutundi turere inshuro nyinshi cyane bituma rimwe na rimwe tutabasha gutanga serivise nziza ku gihe ku baturage ariko tugakomeza kugira abakozi basanzwe bangana nabo utundi turere dusanzwe two hirya no hino mu gihugu, icyo twasabye nuko utwo turere twitwa Satellite city twazarebwaho mubijyanye n'abakozi bakora mu biro by'ubutaka bakaba bakongerwa".   

Kuri iki kibazo cy'abakozi bacye muri serivise z'ubutaka mu turere tw'aho umujyi wa Kigali uzagukira, ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwemera ko bwacyakiriye kandi cyumvikana cyo kimwe no mu turere twunganira umujyi wa Kigali.

Pudence Rubingisa umuyobozi w'intara, avuga ko bari kugishakira umuti kugira ngo gicyemuke kuko kiri kudindiza iterambere ry'iyi mijyi.

Ati "twabiganiriyeho kugirango ibiro bikurikirana ibikorwa byo kubaka n'ikoreshwa ry'ubutaka babe babona abakozi bagendanye naho tugeze, twakoze ubusesenguzi, twarabiganiriye kandi twabifasheho ingamba hagashakishwa abo bakozi b'igihe gito babe badufasha kugirango gutanga serivise ntigire ikibazo turabikurikirana neza".     

Uturere tugwa mu ntege umujyi wa Kigali two mu ntara y'Iburasirazuba ni Rwamagana na Bugesera, utu turere turimo guturwa cyane ku buryo nk'akarere ka Rwamagana mu cyumweru, kakira dosiye z'abashaka serivise z'ubutaka ziri hagati y'i 1500 na 2000 inyinshi zikaba ari iz'abashaka ibyangombwa byo kubaka.

Muri iyi ntara kandi hari n'uterere twunganira umujyi wa Kigali aritwo Nyagatare, Kayonza na Kirehe natwo ducyeneye ko umubare w'abakozi mu butaka wiyongere.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba 

 May 28, 2024 - 08:15