Iburasirazuba: Baramagana abagore biyandarika ku mbuga nkoranyambaga nk'ibiteje akaga umuryango

Ba mutima w’urugo bo mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko baterwa ipfunwe na bagenzi babo birirwa kuri youtube bavuga ibiteye isoni bitagakwiye kuvugirwa ku karubanda. Basanga ibyo bishobora gusenya imiryango mishya ndetse n’imiryango y’ahazaza. Basaba ko inzego zibishinzwe zakumira hakiri kare kuko ahazaza h’umuryango hari mu kaga.

kwamamaza

Mu gahinda kenshi kuzuye umujinya, ba mutima w’urugo bo mu ntara y’iburasirazuba bagaragaza ko hari bagenzi babo babasiga icyasha cyo kwirirwa kuri youtube bavuga ibyo bita ibiteye isoni bidakwiye kuvugirwa ku karubanda.

Bavuga ko ibyo bakora biri mu bituma hari imiryango itarambana kuko umwe mu bashakanye ahora acyurira undi ko ibyo akora abikomora ku mubyeyi we, ubwo amahoro mu rugo ntaboneke.

Bahereye kuri ibyo, basaba inzego zibishinzwe guhagurukira abagore nk’abo, kuko ibyo bisenya imiryango.

Umwe yagize ati: “ntabwo bikwiye kuko biriya bintu bigira ingaruka ku muryango. Biriya bishobora kugira ingaruka mbi nuko ingo zigasenyuka, zikarangira kuko umwe akavuga ngo dore ni mama wawe wakoraga biriya nuko ugasanga ingo zirasenyutse kuko avuga ngo uri uwa nyoko bitewe nuko iwanyu bakoraga biriya, nawe nibo wakurikije. Niyo wakora ute ahita akubona mu isura yaw a mubyeyi wawe.”

Yongeraho ko “ rero igihugu cyacu cyari gikwiye kudufasha nuko bariya bantu, bariya bantu bajya kuri za social media bakavuga ibintu bizima, bakareka kuvuga ibiteye isoni.”

Undi ati: “ipfundo ryo gusenya umuryango riri hasi mu muryango ku bijyanye n’uburere ndetse n’imyitwarire ya ba mutima w’urugo. Twifuzaga ko byarebanwa ubushishozi, hakajyaho imirongo ngenderwaho.”

Mukamucyo Jeannette, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko ingeso mbi za bamwe muri bamutima w’urugo biyandarika ku mbuga nkoranyambaga ibyo bihabanye n’umuco nyarwanda. Gusa ahamya ko bene abo ntabari muri iyi ntara ariko nabwo aramutse abonetse bamwegera bakamuganiriza akabihagarika.

Ati: “kugeza uyu munsi mu ntara y’Iburasirazuba ntituramubona ariko turamutse tumubonye , nta kindi ni ukumwegera, tukamuganiriza tumwereka ko atari byiza kuko birya si umuco nyarwanda, tukamubwira ko agomba gukora ibikwiye…ibidakwiye akabyihorera.”

“Nubwo dutera imbere, hari twakagombye guteramo imbere ariko hari n’ibitari imuco nyarwanda.”

Dr Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, nawe yemera ko hari ba mutima w’urugo bajya ku mbuga nkoranyambaga bagakora ibihabanye n’umuco kubera gushaka viyuzi (views). Nk’inzego z’ibanze, avuga ko bagiye kubihagurukira maze babibutse ko batatiye indangagaciro z’ubunyarwanda babireke.

Ati: “gushaka viyuzi (views) biriho birazana ibitari byiza. Kugira ngo umuntu abone viyuzi agakora ibintu bitaribyo. Urumva rero ni ikibazo gikomeye, nk’abayobozi mu nzego zibanze ni inshingano zo kugira ngo duhugure abantu, tubibutse kuko ntibabura kubireba no kubyumva. Ni ngombwa ko uwo murimo tuwukora kandi cyane.”

Ba mutima w’urugo batungwa agatoki ku kwiyandarika ku mbuga nkoranyambaga nka youtube,harimo abatanga ibiganiro by’ubuzima banyuzemo bwo kwicuruza n’uburaya muri rusange. harimo kandi uko basambanyijwe ndetse n’ibindi biteye isoni bishobora gutuma urubyaro rwabo ruhorana ipfunwe ry’ubuzima bw’ababyeyi babo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Oct 3, 2024 - 13:04