Imyigishirize y'amategeko mu burezi bw'u Rwanda ikeneye kunozwa

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iravuga ko nubwo hari ibimaze kugerwaho ariko hari ibigikenewe kunozwa kugirango abarangiza mu mashuri makuru na za kaminuza zigisha amategeko basohoke ari abanyamategeko beza, b’umwuga kandi bajyanye n’iterambere igihugu kigezemo.

kwamamaza

Mu nama ngarukamwaka ihuza inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’iby’amategeko, baganirira hamwe, bakanafata imyanzuro ku mbogamizi zikigaragara muri urwo rwego kandi ngo izo nama zitanga umusaruro.

Prof.Dr. Ruvebana Etienne Umwarimu mu ishami ry’amategeko muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’umushinga uhuza amategeko n’ishuri ry’amategeko ry’i Nyanza hamwe n’abandi bafatanyabikorwa nibyo agarukaho.

Yagize ati "abantu bamaze kumva ko imyigishirize y'amategeko atari uruhare gusa rwa Kaminuza y'u Rwanda cyangwa se rw'amashuri y'amategeko, abacamanza mu nzego zitandukanye, abashinjacyaha mu nzego zitandukanye bitabira cyane kuza gutanga umusanzu yaba mu kwigisha mu ishuri ry'amategeko no kwigisha mu ishuri rigamije kwigisha guhugura mu by'umwuga w'amategeko, no kubijyanye n'ubushakashatsi iyo habayeho kujya impaka cyangwa se kuganira ku bibazo by'amategeko abari muri izo nzego zitandukanye barabyitabira kandi bakabitangaho umusaruro".    

Ngo nkuko u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere mu nzego zinyuranye n’imyigishirize mu by’amategeko byakagendanye n’igihe bigashyirwamo ikoranabuhanga rihambaye abarangije kuyiga bagasohoka ari abakozi babifitiye ubushobozi.

Anastase Nabahire Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera nibyo agarukaho.

Yagize ati "turi mu gihe cy'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga hari impamvu zituma uko igihugu kigenda cyaguka mu iterambere ryacyo mu bukungu bwacyo, mu mubare w'abaturage mu mibanire yabo n'abandi batuye isi ariko cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga amategeko nk'inyigisho, amategeko nk'ubumenyi nayo yongerwemo umusemburo kugirango igihugu ndetse n'Isi aya mashuri yacu atange umusaruro w'abanyamategeko b'abahanga bafite ubumenyi ariko cyane cyane bafite n'ubushobozi mu gukora".    

Ni inama yatangiye kuba mu mwaka wa 2015, uyu mwaka ikaba ari ku nshuro yayo ya 6 , ikaba ifite insanganyamatsiko yo kunoza imyigishirize y’amategeko mu burezi bw’u Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence

 Apr 3, 2023 - 07:42