Ibuka irashimira ibihugu biburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babihungiyemo

Umuryango wa IBUKA, urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urashima bimwe mu bihugu bikomeje gutanga ubutabera bigacira imanza abasize bakoze Jenoside mu Rwanda maze bakabihungiramo.

kwamamaza

Mu gihe mu Rwanda mu mwaka 1994 ubutegetsi bwariho bwakoze Jenoside ikorerwa Abatutsi abarenga miliyoni baricwa, maze bamwe mu bayikoze bahungira mu bindi bihugu bitandukanye.

Kugeza ubu mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi umuryango Ibuka ushima ko hari ibihugu bifata abo basize bahekuye u Rwanda bikabacira imanza.

Ahishakiye Naphtal umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka ati "icyambere zino manza zisobanuye kuwarokotse Jenoside zitwereka ubufatanye bw'abatuye isi mu kurwanya Jenoside, mu kurwanya ingengabitekerezo yayo ni intambwe iba yatewe n'igihugu, ni intambwe yerekana bariya bose bakihishahisha ko ukuboko k'ubutabera kuzabageraho, ni ikintu cyiza dushima kuba imanza nka ziriya ziri kuba".    

Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda, Bwana Mutabazi Harrison, avuga ko ibyo bihugu biri mu nzira nziza zo gutanga ubutabera ariko ko n’iyo bitagenze gutyo boherezwa bakaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Ati "ibihugu byatangiye kubaburanisha biri mu nzira nziza bakomereza ahongaho ndetse n'ibindi bihugu bitaragera muri uwo mujyo bikaba binabafite barafashwe byaba byiza batangiye kubaburanisha niba babona ko batabohereza mu Rwanda ariko aho bishoboka hose bakabohoreza mu Rwanda inkiko z'u Rwanda ziriteguye kugirango zitange ubutabera bunoze kandi bubonewe igihe, amategeko arahari arasobanutse, hari abatangiye kuburanishwa, hari n'abakatiwe".  

Ahishakiye Naphtal umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka akomeza avuga ko mu gihe ibyo bihugu biburanishisha abakoze Jenoside aba ari igitutu ku bindi bihugu babarizwamo.

Ati "izi manza ziraba ugasanga zitabirwa n'itangazamakuru rikomeye kw'isi rimwe na rimwe zibereye hano iryo tangazamakuru ritari bugere ahangaha ugasanga nabwo ni ubundi buryo bwo kumenyesha isi Jenoside yakorewe Abatutsi ubukana yagize, ingaruka yagize ukabona ni ikintu cyiza ndetse abo banyamakuru uko bagenda babivuga bitera ibindi bihugu baturutsemo kwibaza uko iwabyo bimeze, ukabona niba ahari batangiye kumuvugaho igihugu kigakanguka".    

Kuva Jenoside yarangira hagashyirwaho urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muir Tanzania rugatangira kuburanisha ibyaha bya Jenoside, hari ibihugu bimaze kuburanisha abakoze Jenoside hirya no hino ku isi nka Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ububiligi, Ubudage n’ibindi, abandi bakaba baroherejwe bakaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 21, 2024 - 20:10