Ibiciro by’amashanyarazi bizajya bivugururwa buri mezi atatu: Menya impamvu yabyo

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bizajya bivugururwa buri mezi atatu cyangwa ane kugira ngo ikiguzi gishorwa ngo akorwe, n’igishorwa mu miyoboro iyavana mu nganda ngo agezwe ku baturage kijyanishwe n’amafaranga abawukoresha bishyura.

kwamamaza

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje ibiciro bishya, aho ku ngo zikoresha kilowatt-hours imwe kugeza kuri 20, kilowatt imwe yagumye kuri 89 Frw. Ni mu gihe ingo zikoresha kuva kuri kilowatt 20 kuzamura, ikiguzi cya kilowatt imwe cyiyongereyeho 100 kuzamura.

Mu nganda naho ibiciro byazamuwe hagendewe ku muriro zikoresha ariko zihabwa umwihariko mu rwego bworohereza ishoramari. Amashuri n'ibigo bitanga serivisi z'ubuvuzi nabyo byahawe umwihariko aho bizajya byishyura amafaranga 214 kuri Kilowateli imwe.

Ni ubwa mbere ibi biciro byongeye kuvugururwa kuva mu 2020,  aho Minisiteri y'Ibikorwaremezo ivuga ko kutavugurura ibiciro byatewe n'ingaruka zatewe na  Covid-19 n’izindi mpamvu z’ubukungu.

Gasore Jimmy; Minisitiri w'ibikorwaremezo, yasobanuye ko igiciro cyashyizweho gishingiye ku kuba Sosiyete y’Ingufu mu Rwanda (REG) ikoresha miliyari zisaga 303 Frw kugira ngo ibone amashanyarazi angana na kilowatt miliyari 1,4. Kandi 83% by’amafaranga REG ikoresha iyishyura mu madolari, ku buryo izamuka ry’idorali ryongera ikiguzi cy’umuriro. Ubu idorali rigeze kuri 1,445 Frw, mu gihe mu 2020 ryari hagati ya 955 na 990 Frw.

Yagize ati:" Iyi ni imwe mu ngamba zizadufasha kunoza serivisi duha Abanyarwanda twongera ishoramari mu kongera inganda zikora umuriro, mu kunoza imiyoboro no kugeza umuriro ku baturage muri rusange.”

Yavuze ko ibiciro by’umuriro byavuguruwe hagamijwe guhuza ikiguzi kijya mu mirimo yo gukora umuriro n’amafaranga yishyurwa abakora umuriro.

Minisitiri Gasore yavuze ko hari ikiguzi kinini kijya mu gukora amashanyarazi, ikijya mu gukura umuriro mu nganda ujya mu miyoboro mmigari ndetse n’ibisabwa mu kuwugeza ku baturage.

Ati:“Ibyo byose bisaba ubushobozi hakiyongeraho n’igishoro cyo gufasha kugira ngo za nganda zikore neza, ya miyoboro ikomeze ikore neza kuko hakenerwa ibikoresho bishya. Ibyo bisaba ikiguzi na cyo cyiyongera kuko umubare w’abakoresha umuriro wiyongera, umubare w’inganda ukiyongera n’abakoresha umuriro bagatera imbere.”

Yashimangiye ko byari ngombwa ko hasubukurwa gahunda yo kuvugurura ibiciro ndetse ashimangira ko bizakomeza kuvugururwa hagati ya buri mezi atatu n’ane kugira ngo ikiguzi cy’umuriro  kijyanishwe n’ibisabwa ngo umuriro uboneke.

Yongeyeho ko mu kubikora, Leta izakomeza kugendera ku byiciro by’ubukungu bw’igihugu bitandukanye ari yo mpamvu hatandukanywa abaturage, abacuruzi n’abo mu nganda.

Yasabye abantu gukoresha umuriro neza, bakareka uburangare, aho usanga amatara yirirwa yaka no ku manywa.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko Leta ikomeje gufasha inganda kubona ibiciro byihariye kugira ngo bidakururira abaturarwanda izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa.

Yagize ati: “Uyu mwaka twafashije inganda 1069 kubona ibiciro by’amashanyarazi byihariye bitewe n’ibyiciro barimo. Ibiciro byiyongereyeho akantu gato, ugereranyije n'ibindi byiciro. Turashishikariza inganda kutazamura ibiciro by’ibyo bakora bitwaje ko ikiguzi cy’amashanyarazi cyiyongereye.”

Kugeza ubu, abikorera ni bo bafite inganda nyinshi zikora umuriro w’amashanyarazi kuko zikora urenga 60%, inganda za leta zigakora 40%. Ibi bitandukanye no mu bindi bihugu,aho usanga Leta ari yo ifite uruhare runini.

Uyu muriro wiyongeraho uwwo u Rwanda rutumiza muri Uganda umuriro ungana na megawatt 106,1.

Nubwo bimeze bityo, Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara. Imibare igaragaza ko abagerwaho n’amashanyarazi mu mwaka w'2000 bari 2%, mu 2010 baba 10% uyu munsi bageze kuri 85%. Ni intambwe ikomeye kuko mu bihugu byo mu Karere byose biri munsi ya 75%.

Uku kwiyongera kw’abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bijyana no kongera ingano y’amashanyarazi atunganywa, imiyoboro anyuzwamo n’ibindi. Ubu u Rwanda rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460.

Amashanyarazi akomoka ku ngomero z’amazi mu Rwanda angana na megawatt 109,66 bingana na 24% by’umuriro wose, amashyanyarazi ava kuri gaz methane angana na megawatt 85,79 bingana na 18% by’umuriro wose.

Naho akomoka kuri nyiramugengeri angana na megawatt 85, angana na 18%, nn'amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba angana na megawatt 12 bingana na 3%.

U Rwanda kandi rugira imishinga rufatanyamo n’ibindi bihugu nk’urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80 z’amashanyarazi, ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi. Buri gihugu gifata megawatt 26,6, ingomero za Rusizi n’izindi. Muri icyo gice, u Rwanda rusaruramo umuriro wa megawatt 39 ungana 8%,

Ubusanzwe iyo hatabaho Covid-19, ku biciro by'amashanyarazi hagombaga kujya hongerwaho byibuze 2% ariko kubera ibyo bibazo, kuri iyi nshuro hongereweho 15% ingunga imwe.

@rtv, @igihe, 

 Sep 18, 2025 - 11:50