Ibiciro by’amashanyarazi bigiye kuvugururwa

U Rwanda rugiye kuvugurura ibiciro bishya by’amashanyarazi, nk'uburyo buzafasha mu kugera ku ntego yo kuyageza kuri buri rugo n'ahantu hose hari ibikorwaremezo by'iterambere ndetse n'ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye. Ibi bije mu gihe ingo zifite umuriro zigeze kuri 85% mu 2025 zivuye munsi ya 2% mu 2000.

kwamamaza

Uku kwiyongera kw'abakoresha amashanyarazi gusobanurwa nk'ukusaruro w'ishoramari mu bijyanye n'ingufu rikomeje kwiyongera ndetse no kwagura umuyoboro mugari. 

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 15 Nzeri (09), nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame yabereye m' Urugwiro, ryemeje ko inzira yo gusuzuma ibiciro bishya by’amashanyarazi yatangiye.

Guverinoma yavuze ko iri kuvugurura ibiciro by’amashanyarazi mu rwego rwo kugera ku ntego yayo ya NST2 yo kugeza umuriro kuri buri rugo n'ahantu hose hari ibikorwaremezo by'iterambere no kurushaho kubungabunga ubukungu bwo muri  uru rwego.

Abayobozi bemeje ko iri suzuma rishobora kuzana uburyo bushya bwo kugena ibiciro, bugabanya umutwaro ku bikorera ndetse bugafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba ihuriro ry’inganda mu karere.

Uburyo buheruka bwo guhindura ibiciro by’amashanyarazi bwatangajwe mu 2020, ubwo Ikigo RURA cyazamuraga ibiciro byakoreshwaga mu ngo n’inganda, ariko kigabanya ibiciro byashyirwaga mu bigo by'ubuzima ndetse n'iby'ikoranabuhanga, hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi n’urwego rwa ICT.

Ikinyamakuru TheNewtimes cyatangaje ko imiterere y’ibiciro bishya ndetse n’igihe bizatangirira gukurikizwa, bizatangazwa na RURA mu bihe biri imbere.

kwamamaza

  • Alias
    Alias
    ese amavugurura icya bayashingiraho,ni iki?? n'imishahara y'abakozi bazatekereze uko yavugururwa kuko Umushahara fatizo u Rwanda rwagize umaze imyaka isaga 40
    4 months ago Reply  Like (0)

 Sep 16, 2025 - 10:27